Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Moussa Camara wari ukubutse mu bihano (12’ na 55’) mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Habimana Yussuf wari winjiye asimbuye.
Ni umukino amakipe yombi yakinaga ashaka intsinzi cyane kuri Rayon Sports yifuzaga kurara mu byishimo by’igikombe. Rayon Sports yakoze amakosa 14 yatumye Mukura itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Mukura yo yatewe imipira 13 yavuye mu makosa yakoze.
Ivan Minaert utari ufite Ally Niyonzima ufite amakarita atatu y’umuhondo, yaje kugira ikibazo ku munota 23’ akuramo Manirareba Ambroise wagize imvune amusimbuza Shyaka Philbert wanitwaye neza ku ruhande rw’ibumoso.
Habimana Yussuf (78’) na Samba Cedric (67’) bagiye bahabwa amakarita y’imihondo bitewe n’amakosa atababarirwa bakoze mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 52’ mbere ya Kwizera Pierrot wayihawe ku munota wa 52’.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nova Bayama yasimbuye Nsengiyumva Moustapha (72’). Ku ruhande rwa Mukura, Shyaka Philbert yasimbuye Manirareba Ambroise (23’), Ibrahim Nshimiyimana asimburwa na Arstide Habihirwe (70’) mu gihe Habimana Yussuf yasimbuye Kwizera Tresor.
11 ba Mukura VS babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports bari batumwe igikombe
Abakunzi ba Rayon Sport bishimira Igikombe