Bamwe mu bakozi bo mu ngo na ba nyakabyizi barasaba koroherezwa kwitabira gahunda y’amatora,ndetse bakazahabwa n’umwanya wo gutora Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017.
Ibi barabisaba mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’igihugu,bagasaba abakoresha kumva ko abakozi bo muri ibi byiciro bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo.
Hitiyise Emmanuel(izina rihinduye) wo mu murenge wa Rubavu,afite imyaka 19 imwemerera gutora,akora akazi ko mu rugo,avuga ko abakoresha babo babima uruhushya rwo kwitabira inama bakavuga ko bituma batamenya gahunda zigezweho za Leta harimo n’amatora.
Yagize ati:”…ba boss ntibatwemerera kuva mu kazi kandi tuba dushaka kujya mu nama n’abandi ariko gutora tuzatora….numva bajya batanga umwanya natwe tukajya mu nama nk’abandi…”
Ibi Hitihise abisangiye n’abandi bakozi bo mu ngo mu turere twa Nyabihu na Rubavu,batashatse gufatwa amajwi n’amazina yabo ntatangazwe kubera gutinya ba shebuja bagaragaza ko babuzwa kujya mu bikorwa binyuranye kubera akazi baba bahawe.
Tuyisenge Ceraphine ukora muri Papeterie mu murenge wa Rambura ugiye gutora bwa mbere kuko yujuje imyaka 21,we avuga ko nta umubuza kwitabira gahunda za Leta harimo n’amatora.
Tuyisenge agira ati:”…barandeka nkajya mu nama,…turakinga tukajyayo;ntabwo boss(umukoresha) bimubangamira.Nzakinga njye gutora ndabyemerewe…”
Tuyisenge asaba ko abandi bakoresha na bo bafasha abakozi babakorera kwitabira gahunda zose zirebana n’amatora kuko ari uburenganzira bwabo kandi bikaba bidatwara umwanya munini.
Yagize ati:”…ubutumwa natanga ni uko babareka bakajya gutora bava mu matora wenda bagakora kuko gutora ni byiza.
Abakoresha bavuga ko batabuza abakozi babo kwitabira gahunda za Leta zirimo n’amatora.
Iribagiza Bernadette,umucuruzi wo mu murenge wa Karago,akarere ka Nyabihu, avuga ko aha umwanya abakozi be bakajya mu nama zihugura abaturage ku matora kandi ko azabaha n’umwanya bakajya gutora.
Iribagiza yagize ati:”…iyo igihe cy’inama kigeze,abakozi bose turababwira bakajya mu nama kugira ngo bitabire igikorwa cya Leta,amatora turayiteguye.
Ibyo Iribagiza avuga ntanyuranya na Noheli Dusengimana ucururiza mu murenge wa Karago,akarere ka Nyabihu uvuga ko atakwima umwanya abakozi be.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Iburengerazuba, Hadji Djamada Karimunda avuga ko bahura n’abakoresha babasaba korohereza abakozi babo,akanasaba abakoresha kumva uruhare babifitemo.
Yagize ati:”…Ibyo tubisaba abakoresha tukababwira ko na bo ari abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwabo busesuye kuba bakwitabira ibikorwa by’amatora.Ibyo birasaba kuganira kuko hari umukozi n’umukoresha akamugenera nibura igihe gito bakaba bakwitabira izo nyigisho…”
Hadji Karimunda akomeza avuga ko hari inyigisho zitangwa mu bihe binyuranye harimo n’umunsi w’umuganda kandi bikaba bikorwa no mu ngeri zinyuranye z’abaturage,kandi ko ubwo bukangurambaga bukomeje.
Abakozi bo mu ngo n’abandi bakora imirimo ya nyakabyizi ni bamwe mu bagira umwanya muto bigengaho;ibi bikaba byabangamira ubwitabire komisiyo yifuza ko bwarenga 98% yo mu matora aheruka nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 17 Gicurasi 2017.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda
Sam Kwizera -Rushyashya