Nyuma y’iminsi mike itsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ritanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu mwaka ushize wa 2016 gisaba Leta ko yatesha agaciro ibyangombwa by’ubuhunzi byahawe General Kayumba Faustin Nyamwasa, kubera ibyaha byibasiye ikiremwamuntu akurikiranyweho, uru rukiko rwamaze gutangaza ko rutesheje agaciro ibyo byangombwa.
Uku gutesha agaciro ibyangombwa bishobora gutuma Kayumba Nyamwasa akurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwa ku byaha yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda.
Iri tsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ryari ryagaragaje ko ritifuza ko igihugu cya Afurika y’Epfo cyaba icumbi abanyabyaha bahungiramo bakajya kwidegembya. Kuregera urukiko rw’ikirenga kandi, byaje nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwanze iki cyifuzo.
Iri tsinda ryagiraga riti: “Nyamwasa ashinjwa ibyaha by’intambara yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umusirikare w’umugenerali mu ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ashakishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ngo aburanishwe kuri ibyo byaha mpuzamahanga.
General Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi n’abayobozi ba Afurika y’Epfo, birengagije ko amategeko atemerera abakoze ibyaha by’intambara guhabwa ubuhunzi.”
Urukiko rukuru rwa Pretoria, rwari rwagaragaje ko Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi bitewe n’uko abayobozi b’iki kihugu bari babonye ko ahigwa na Leta y’u Rwanda, bakanavuga ko iri tsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ritigeze rigaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze.
Ibyakozwe n’urukiko rukuru byateshwejwe agaciro n’urukiko rusumba izindi muri iki gihugu, ari rwo rw’ikirenga rwanzuye ko Kayumba Nyamwasa akurirwaho ibyangombwa bimwemerera kuba impunzi.
Kayumba Faustin Nyamwasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Lieutenant General, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.
Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kugeza ubu nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo kwamburwa ibyangombwa by’ubuhunzi, ntibiratangazwa niba Kayumba Nyamwasa azahita azanwa mu Rwanda ngo arangize igihano yahawe cyangwa niba azoherezwa mu Bufaransa ahari izindi nkiko zishaka kumukurikirana.
Kayumba Nyamwasa