Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu ya Maroc y’umupira w’amaguru aho ije kwifatanya n’Amavubi mu irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2017, mu Rwanda hazatangira irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi ndetse n’abayoboraga umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu bihugu bigera kuri 13 byari byatumiwe, ikipe y’igihugu ya Maroc ni yo yonyine imaze kwemera ko izitabira, ikaba yanaraye igeze mu Rwanda, naho igihugu cya Kenya cyo hakaba hategerejwe umwanzuro wa nyuma.
Abagize ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda
Abakinnyi: Abdelialil Lebada, Jawad Harti, Zakaria Arsalane, Saleh Essalami, Benlahsen Saad, El Garnaoui Rachid, Yassine Bouaali, Achraf Laarifi, Iliyass Laghzoui, Faraji Karmoune, Ait Lamkadem Redouane, Lachheb El Habib, Boudraa Hatim, Omari Ibrahim, Salah Eddine Icharane, Yassine El Idrissi, Raihan Ait-Bara, Rassouany Hamza, Achraf Laich, Hamza Errahli, Abdessamad Niani, Komh Nour-Eddine and Erahmani Ismail.
Abayobozi n’abatoza b’ikipe: Semlali El Mami, Hdiouad Mourad, Abdelhak Rachouk, Simki Khalid, Smahi Abdennasser, Zaaiti Mohammed, Taoufiq Abdennaser, Lahbizi Azizi and Oulemou El-Khalil
Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ikipe yiteguye neza kandi iyi mikino izabafasha gutegura umukino wa Centrafurika.
Amavubi
Yagize ati “Buri wese urebye yishimiye kuba ari hano urebye amasura y’abakinnyi bigaragara ko bamwenyura, usibye Emery wahageze dutegereje n’abakinnyi bandi akina hanze bazagera mu Rwanda ejo cg ejo bundi,birashoboka ko kuwa Gatanu no ku Cyunweru twagira imikino, ku wa mbere ho nta myitozo ihari. Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha nibwo tuzagaruka mu myitozo tunatangaze abakinnyi ba nyuma bazajya centrafrika.”
Umutoza Antoine Hey kandi yatangaje ko mu mukino wa mbere bazakina ku wa Gatanu azakinisha ikipe y’abakinyi bakina imbere mu gihugu, naho ku Cyumweru agakinisha bose barimo n’abakina hanze.
Ikipe ya Maroc