Hirya no hino mu turere hakomeje kubera ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi y’u Rwanda; aho abaturage bagezwaho ibikorwa by’iterambere byiganjemo ahanini amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bageza ibi bikorwa by’iterambere ku baturage bo mu midugudu iri kure y’ahasanzwe hari amashanyarazi asanzwe; ku buryo nk’uko biteganyijwe, ingo zigera ku bihumbi 3500 zizagezwaho ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose.
Bamwe mu baturage bahawe ayo mashanyarazi bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bavuga ko yahinduye cyane imibereho yabo.
Manirakiza Emmanuel ni umucuruzi wo mu mudugudu wa Kerebe mu kagari ka Kerebe mu murenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare; yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabahaye iyo nkunga; ngo ku buryo umudugudu wabo wose ufite amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse ngo n’ubuzima bwabo bwarahindutse ku buryo bugaragara.
Yagize ati:” ncuruza muri butike, mbere sinashoboraga kurenza saa moya z’umugoroba ntarafunga. Abapolisi bakimara kuza mu mudugudu wacu no gushyira amatara ku mazu yacu, twahise twishima cyane maze twumva ko ubuzima bwacu buhindutse. Ubu nshobora no kugera saa tanu z’ijoro ntarafunga kuko abakiriya baba bakiza kungurira”.
Manirakiza akomeza avuga ko abaturage bose b’uwo mudugudu imibereho yabo yabaye myiza cyane.
Yaravuze ati:” nakoreshaga amasaha abiri njya gusharija terefone yanjye ahari hasanzwe umuriro. Ubu ntituzongera kuvunika kuko umuriro tuwifitiye. Ubu umudugudu wacu uri mu byishimo bidasanzwe kuko ntawe ugitinya gutembera nijoro kuko haba habona mbese ni nka ku manywa. Ibyaha byakorwaga kubera ko hatabonaga nk’urugomo , ubujura n’ibindi byaragabanyutse cyane”.
Nyirahabimana Tamali w’imyaka 47, ni umubyeyi w’abana batandatu; nawe ni umuturage wo muri uwo mudugudu ; avuga ko abana be bagiraga ikibazo cyo gusubiramo amasomo mbere y’uko bahabwa ayo mashanyarazi.
Yagize ati:” Jye n’abana twakoreshaga itara rimwe bikadutera ikibazo cyo kurifatanya haba mu gusubiramo amasomo no mu gikoni mu gihe dutetse; ndetse rigatera n’imyotsi mu nzu. Ubu rero nta kibazo gihari kuko basubiramo amasomo neza kuko amatara mu byumba hose ahari”.
Aya mashanyarazi kandi yanishimiwe n’abanyeshuri nka Niyoniringiye Jeanne wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cya Gakagati ndetse akaba yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza.
Uyu munyeshuri yagize ati:” ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera iki gikorwa. Ndatekereza ko ariwe watumye iri terambere ritugeraho. Uyu muriro urampa icyizere ko nzatsinda ikizamini kuko nsubiramo amasomo neza igihe cyose mu ijoro”.
Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ingo 103 zo mu mudugudu wa Kirebe; bayashyikirijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Judith Kazaire ndetse n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana. Bayashyikirijwe ejo kuwa gatanu tariki ya 2 Kamena.
Ubwo yabashyikirizaga aya mashanyarazi, Minisitiri Musoni yasabye abayahawe kuzayabyaza umusaruro ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubafasha kugira ngo imibereho yabo izakomeza kuba myiza.
Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Judith Kazaire we yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa by’iterambere birimo uwo muriro w’amashanyarazi yahaye abaturage. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yijeje abaturage umutekano usesuye, bityo abasaba kwitabira gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.
IGP Gasana yavuze ko ubu bufatanye buzatuma hagerwaho byinshi byiza mu gihugu cyacu, ku buryo ibyaha byagabanyuka ndetse bigakumirwa burundu.
Uwo munsi kandi, mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mugano, mu kagari ka Suti, mu mudugudu wa Cyabuti; Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda ari kumwe n’umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert, bahaye ingo 93 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mbere y’iki gikorwa, bari bifatanyije n’abaturage gukora umuganda wo gutunganya umuhanda ahareshya na kilometero eshatu.
Umuturage wahawe amashanyarazi witwa Mukamfura Flavia yagize ati:” ibi birerekana ko igihugu cyacu cyihuta mu iterambere, turashima Polisi yacu kubera iyi nkunga kandi ntidushidikanya ko izahindura ubuzima bwacu”.
Ibi ni nabyo binashimangirwa na mugenzi we witwa Mukeshimana Innocent aho yagize ati:” mu myaka myinshi yashize nta bikorwa na bimwe byahuzaga Polisi n’abaturage. Ariko muri iyi myaka 17, natanga ubuhamya kuri Polisi y’u Rwanda kubera ukuntu yegera abaturage ndetse ikanabafasha , mbese ntibisanzwe!
Abanyeshuri nabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko amashanyarazi ageze mu mudugudu wa Cyabuti.
Nkunzimana Albertine wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati:” kuva duhawe aya mashanyarazi, ubu nta kibazo mfite cy’imyigire; ndanatekereza ko nzatsinda kurushaho ndetse no kuba nari mfite impungenge zo kuba narwara amaso kubera gukoresha itara nk’uko byari bisanzwe ntibizabaho. Polisi turayishima cyane”.
Source : RNP