• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Editorial 03 Jun 2017 Mu Rwanda

Hirya no hino mu turere hakomeje kubera ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi y’u Rwanda; aho abaturage bagezwaho ibikorwa by’iterambere byiganjemo ahanini amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bageza ibi bikorwa by’iterambere ku baturage bo mu midugudu iri kure y’ahasanzwe hari amashanyarazi asanzwe; ku buryo nk’uko biteganyijwe, ingo zigera ku bihumbi 3500 zizagezwaho ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose.

Bamwe mu baturage bahawe ayo mashanyarazi bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bavuga ko yahinduye cyane imibereho yabo.

Manirakiza Emmanuel ni umucuruzi wo mu mudugudu wa Kerebe mu kagari ka Kerebe mu murenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare; yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabahaye iyo nkunga; ngo ku buryo umudugudu wabo wose ufite amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse ngo n’ubuzima bwabo bwarahindutse ku buryo bugaragara.

Yagize ati:” ncuruza muri butike, mbere sinashoboraga kurenza saa moya z’umugoroba ntarafunga. Abapolisi bakimara kuza mu mudugudu wacu no gushyira amatara ku mazu yacu, twahise twishima cyane maze twumva ko ubuzima bwacu buhindutse. Ubu nshobora no kugera saa tanu z’ijoro ntarafunga kuko abakiriya baba bakiza kungurira”.

Manirakiza akomeza avuga ko abaturage bose b’uwo mudugudu imibereho yabo yabaye myiza cyane.

Yaravuze ati:” nakoreshaga amasaha abiri njya gusharija terefone yanjye ahari hasanzwe umuriro. Ubu ntituzongera kuvunika kuko umuriro tuwifitiye. Ubu umudugudu wacu uri mu byishimo bidasanzwe kuko ntawe ugitinya gutembera nijoro kuko haba habona mbese ni nka ku manywa. Ibyaha byakorwaga kubera ko hatabonaga nk’urugomo , ubujura n’ibindi byaragabanyutse cyane”.

Nyirahabimana Tamali w’imyaka 47, ni umubyeyi w’abana batandatu; nawe ni umuturage wo muri uwo mudugudu ; avuga ko abana be bagiraga ikibazo cyo gusubiramo amasomo mbere y’uko bahabwa ayo mashanyarazi.

Yagize ati:” Jye n’abana twakoreshaga itara rimwe bikadutera ikibazo cyo kurifatanya haba mu gusubiramo amasomo no mu gikoni mu gihe dutetse; ndetse rigatera n’imyotsi mu nzu. Ubu rero nta kibazo gihari kuko basubiramo amasomo neza kuko amatara mu byumba hose ahari”.

-6769.jpg

-6770.jpg

Aya mashanyarazi kandi yanishimiwe n’abanyeshuri nka Niyoniringiye Jeanne wo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cya Gakagati ndetse akaba yitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza.

Uyu munyeshuri yagize ati:” ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera iki gikorwa. Ndatekereza ko ariwe watumye iri terambere ritugeraho. Uyu muriro urampa icyizere ko nzatsinda ikizamini kuko nsubiramo amasomo neza igihe cyose mu ijoro”.

Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ingo 103 zo mu mudugudu wa Kirebe; bayashyikirijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Judith Kazaire ndetse n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana. Bayashyikirijwe ejo kuwa gatanu tariki ya 2 Kamena.

Ubwo yabashyikirizaga aya mashanyarazi, Minisitiri Musoni yasabye abayahawe kuzayabyaza umusaruro ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubafasha kugira ngo imibereho yabo izakomeza kuba myiza.

Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Judith Kazaire we yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa by’iterambere birimo uwo muriro w’amashanyarazi yahaye abaturage. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yijeje abaturage umutekano usesuye, bityo abasaba kwitabira gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

IGP Gasana yavuze ko ubu bufatanye buzatuma hagerwaho byinshi byiza mu gihugu cyacu, ku buryo ibyaha byagabanyuka ndetse bigakumirwa burundu.

Uwo munsi kandi, mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mugano, mu kagari ka Suti, mu mudugudu wa Cyabuti; Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda ari kumwe n’umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert, bahaye ingo 93 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mbere y’iki gikorwa, bari bifatanyije n’abaturage gukora umuganda wo gutunganya umuhanda ahareshya na kilometero eshatu.

Umuturage wahawe amashanyarazi witwa Mukamfura Flavia yagize ati:” ibi birerekana ko igihugu cyacu cyihuta mu iterambere, turashima Polisi yacu kubera iyi nkunga kandi ntidushidikanya ko izahindura ubuzima bwacu”.

Ibi ni nabyo binashimangirwa na mugenzi we witwa Mukeshimana Innocent aho yagize ati:” mu myaka myinshi yashize nta bikorwa na bimwe byahuzaga Polisi n’abaturage. Ariko muri iyi myaka 17, natanga ubuhamya kuri Polisi y’u Rwanda kubera ukuntu yegera abaturage ndetse ikanabafasha , mbese ntibisanzwe!

Abanyeshuri nabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko amashanyarazi ageze mu mudugudu wa Cyabuti.

Nkunzimana Albertine wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati:” kuva duhawe aya mashanyarazi, ubu nta kibazo mfite cy’imyigire; ndanatekereza ko nzatsinda kurushaho ndetse no kuba nari mfite impungenge zo kuba narwara amaso kubera gukoresha itara nk’uko byari bisanzwe ntibizabaho. Polisi turayishima cyane”.

Source : RNP

2017-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Editorial 04 Aug 2017
Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Editorial 31 Aug 2017
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Editorial 26 Mar 2024
Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Editorial 24 Jul 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru