Kugira ngo umuntu akire indwara neza abanza kumenya, akanemera, yuko koko arwaye, akamenya neza indwara arwaye, ingaruka za mubaho aramutse atayivuje kandi ngo ikire neza, hanyuma agafata imiti kandi akayinywa neza !
Ibi bikunze kuvugwa kuri uyu mugabane wacu wa Afurika, yuko kugira ngo abayituye bashobore kwibohora ari ngombwa kubanza kumenya neza yuko koko baboshywe, ikibaboshye n’uburyo baboshywemo.
Kuba ariko Abanyafurika baboshywe mbona atari ibintu byo gutindaho cyane. Abanyafurika baraboshywe koko, ariko n’abazungu cyangwa n’abandi bantu ku yindi migabane y’isi, hari uburyo nabo baboshywe. Hari ukuntu buri kiremwamuntu iboshywe, ikaba ari nayo mpamvu ubona buri wese ku isi abyuka ahangayika n’ubuzima.
Hari ukuntu umuntu aba aboshywe ku buryo bw’umwihariko ariko hari no mu buryo bwa rusange. Niba iwawe mutagishobora kubona uko murya (mufungura) cyangwa muryama (icumbi) neza muba mubonshywe nk’umuryango ariko ntabwo ari ngombwa ngo bibe ari nako bimeze ku baturanyi bawe, intara cyangwa ku gihugu cyose.
Ku bihugu no ku migabane y’isi nabyo ni uko. Ubukene n’ibibazo u Burundi burimo ntabwo bimeze nk’ibya DRC, Uganda, Angola, Nigeria, Ethiopia, Cameroon, Ghana cyangwa Gambia. Ubukene n’ibindi bibazo Afurika ifite ntabwo bimeze kimwe nibiri muri Europe, Asia, Amerika y’Epfo cyangwa iya ruguru. Buri gihugu cyangwa buri mugabane (continent) ugira umwihariko w’ibibazo byawo, nubwo rimwe na rimwe cyangwa kenshi hari ibishobora gusa.
Afurika ni umwe mu migabane y’iyi si utuwe, ukaba ari nawo ukennye cyane kurusha indi migabane. Nubwo Afurika ariko ikennye niyo irusha indi migabane ibintu bizana ubukire nk’ibicukurwa mu butaka, ibikomoka mu mashyamba nk’imbahu n’ibikoko by’ubwoko bunyuranye, ibikomoka mu mazi nk’amafi n’umuriro w’amashanyarazi, gaz , n’ibindi nko kuba ifite ikirere cyiza (climate/weather) n’amasaha asobanutse y’ijoro n’amanywa.
Birababaje rero kubona Afurika ikennye cyane kandi ifite ibintu ( resources/ raw matireals) byagatumye ikira ! Ariko ikibabaje kurushaho n’uko ibyo bintu byagatumye Afurika ikira bitwarwa gukiza indi migabane y’isi. Ibi uretse no kubabaza biteye isoni n’umujinya. Tekereza kubona DRC isabiriza Ububiligi kandi bwarakijijwe n’imitungo kamere bwakomeje gusahura Abanyekongo. Afurika isabiriza abayisahura ibikorwamo ibibyara ibyo isabiriza, kandi bakayiha bayicunaguza cyangwa bakanayima !
Afurika ifite ibihugu bitari bike bifite petrol nyinshi (lisansi, mazutu) n’ibiyikomokaho. Ibyo bihugu ni nka Nigeria, Angola, Algeria, Sudan (zombi), Gabon n’ibindi, harimo Congo Brazaville, DRC na Malawi.
Nyamara ibi bihugu nabyo biri mu bikennye cyane ku isi, nabyo bikaba ku rutonde rw’ibisabiriza. Tekereza igihugu gusabiriza kandi gicukurwamo petrol, kinagurisha amabuye y’agaciro.
Bidateye umujinya n’akababaro watekereza Nigeria isabiriza Ubwongereza, Angola isabiriza Ubufaransa cyangwa umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), EAC, ECOWAS na SADC bibisika i Brussel gusabiriza mu muryango w’ibihugu by’i Bulayi (EU) ngo 70 % y’ingengo y’imari yabuze aho ituruka.
Uko iyo miryango nyafurika ijya gusabiriza ukwayo ni nako inabisikana na za leta z’ibihugu biyigize, nazo zagiye gusabiriza ukwazo.
Afurika rero igomba kuva mu mikino yo guhora iririmba kwibohora, imvugo ikaba ariyo ngiro. Bya bihugu twavuze bicukurwamo petrol ni ukuyicukurwamo koko, ntabwo biyicukura. Icukurwa na ya masosiyete ya ba mpatse ibihugu, igatwarwa ari ibyindo ijyanwa kuyungururirwa i Bulayi cyangwa muri Amerika. Biragoranye kwihanganira kumva ngo igihugu nka Nigeria nacyo gifite ikibazo cy’i gitoro (lisansi na mazutu) nk’u Burundi !
Muri ibi bihugu bya Afurika bicukurwamo petrol biyigurisha nk’uko hano mu Rwanda hari abaturage bagurishiriza mu mirima ikawa ikiri ibitumbwe. Abo banyarwanda ariko bo leta arabibabuza ibereka yuko kugurisha ibitumbwe baba bibwa n’abacuruzi. Izo za Nigeria, Ghabon, Angola n’ahandi bazabuzwa bate kugurisha petrol ikiri icyondo kuri abo bamamyi bo ku yindi migabane ?
Icyo ni ikibazo cy’ingorabahizi ariko kigomba kubonerwa igisubizo kuko Afurika isabiriza kandi ikize, ikennye kandi ikijije abandi ! Aha niho Afurika igomba kumenyera yuko iboshywe, kandi igomba kwibohora kugira ngo nayo ikire nk’indi migabane cyangwa ikayicaho.
Afurika kandi kugerageza kwibohora igomba kumenya neza yuko n’abayiboshye nabo baboshywe. Abo baboshye Afurika nabo bayiboheweho, kuko batabaho nk’uko babayeho neza batayisahura. Kugira ngo Afurika ibeho neza n’uko yakwizitura kuri abo bayizirikiyeho, bagakomeza bagundagurana n’ibyo bibazo byabo bituma kubaho neza kwabo ari ukubaho nabi kwa Afurika. Kugirango Afurika y’ibohore koko birakomeye, ariko birashoboka (BIRACYAZA)
Casmiry Kayumba