Impamvu abanyarwanda benshi badatera imbere ni nyinshi, harimo ubujiji, amateka mabi, amakimbirane yo mu miryango, akarengane rimwe na rimwe ka kubuza kubona ibyo wakabaye ubona. Ariko njye ndashaka kwibanda ku matiku muri iyi nyandiko.
Biragoye kugira ngo ubone umuntu mwiza 100%, akenshi umuntu muhurira mu kazi, cyangwa mubana inshuro nyinshi mu bintu bitandukanye ntimubura ibyo mupfa, waba ari wowe ufite ukuri cyangwa ariwe ugufite, ariko akenshi uzarebe, birangira umwe ashaka kurimbura undi.
Ni gake cyane uzasanga umwe abisa undi cyangwa avuga ati reka tugabane turinganize nigendere nawe usigare mu byawe. ibi bikorwa na bacye cyane.
Impamvu mvuze ibi, si uko ari ubwa mbere mbibonye muri sosiyete nyarwanda, ahubwo nuko mbonye impamvu yo kubivuga ho nshingiye ku nkundura imaze iminsi mu itorero rya ADEPR aho abantu bafunzwe nyuma y’igihe kirekire bahanganye ariko n’ubundi abo bari bahanganye bakaba bataranyuzwe kuko n’ubundi bifuza ko na bamwe mu batowe bafungwa gusa kuko bakoranye na Tom Rwagasana.
Imbaraga bakoresha kugira ngo abandi bafungwe, zakomeje gutangaza abantu benshi badafite aho babogamiye bakunze kwibaza impamvu abagize komite yiyise Nzahuratorero yifuza ko abandi bafungwa gusa bisa nko kubahima cyangwa mu nyumvishirize kandi nyamara niba koko barakoze ibyaha, babibazwa bakishyura niba ari ngombwa ariko gutsindagira ngo basebe, bafungwe, n’andi magambo agamije kuzamura urwango biganisha ku rwangano rushobora kuzakururuka igihe kirekire.
Mbere y’uko itorero ADEPR risaba inguzanyo yo kubaka hotel Dove, amakimbirane yari ahari kandi akaze, mu gihe hubakwaga iyo hoteli nabwo amakimbirane yari ahari, na nyuma y’aho yuzuriye ntibyabujije amatiku gukomeza. Bivuze ko ikibazo si inguzanyo ahubwo ikibazo cyari ugushaka ubuyobozi. Kuba rero abahanganaga batarashyizwe mu myanya, iminsi izabyerekana kuko amatiku ntazabura kubaho. Kandi uwayagiyemo, ntabwo ayareka.
Wowe ushaka kurwanira impinduka, ugakoresha itangazamakuru ngo ritukane kandi rinasebye abo muhanganye kandi mwese mwitwako muri mu murimo w’Imana, uba ugamije ko abakristo bawe bazakora ibingana iki mu gihe bagiranye ibibazo na bagenzi babo?
Kuba abantu bakigabiza umutungo w’itorero bakawangiza ntawabishima, uretse ko kugeza ubu nta rukiko rurabahamya icyaha, cyane cyane ko banagaragariza urukiko ko hoteli bagomba kubaka ubu ikora kandi bemeza ko bafite ibimenyetso bibashinjura, ariko se mu gihe urukiko ruzaba rubemeje icyaha, kuki tugomba kubishima hejuru? Imana niba iriho koko idusaba iki mu gihe nk’iki? Amasaha tumara tubacira imanza, amafaranga dukoresha mu kubasebya mu itangazamakuru yagakoze imushinga tuma tujya imbere ikatubyarira inyungu.
Kuki tudakunda gutekereza ibiduteza imbere ahubwo tugashyira imbaraga mu bisenya abandi?
Akenshi iyo mushwanye mu bintu birimo amafaranga bidasaba igishoro, usanga mwapfuye amafaranga, kandi ava mu mifuka y’abanyarwanda, cyangwa abaterankunga, ariko si ngombwa ko wimena inda, gusa ndagusaba gutekereza niba koko wowe uvuganye n’umutima wawe ntabwo uyakeneye? ntabwo wigeze uyaryaho ahubwo ukarakazwa nuko utikoreramo? Igisubizo kiri mu mutima wawe ariko uzi ukuri.
Abari abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi
Nta ruhande nshaka kubogamira ho gusa njye sinifuriza umuntu n’umwe gereza mu gihe atabuza ituze muri sosiyete ariko kandi, niba wariye iby’abandi, nihabeho ubushishozi mu butabera nibiguhama wishyure ariko sinkwifurize gupfa, kuko isi ni iy’abaryi cyane cyane ko ibi bisa n’ibimaze kuba akamenyero kuko akaruta akandi karakamira. Bikaba byarazanye n’imvugo ngo umushumba akama izo aragiye nubwo njye ntabishyigikiye.
Gukabya ni bibi ariko uwakabije agaragazwa n’urukiko, sitwe abantu duca imanza, ntibinakwiye kuko dukoresha amarangamutima. Niyo mpamvu habaho inkiko, kandi abacamanza barabyiga naho ubundi abakatirwa gufungwa ni benshi kandi ntawe utakisangamo kuko isi yuzuye abanyamakosa. Iki ni igitekerezo cyanjye ariko benshi muzatungurwa n’umwanzuro w’urukiko.
M Louise Uwizeyimana