• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Ubwanditsi 25 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko ureshya na 1.70 cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Igisonga cya Kabiri cyabaye Irebe Natacha Ursule naho igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah.

Iradukunda Liliane upima ibiro 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Umukobwa ugirwa Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.

Abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu. Aba bakobwa bari mu ngeri zinyuranye, harimo ab’inzobe, igikara ndetse n’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza banaberwa n’amafoto; ibi byose bigaharekezwa n’ubuhanga.

Amajonjora ku rwego rw’igihugu yatangiiriye i Musanze tariki 13 Mutarama 2018, akomeza tariki 14 Mutarama 2018 mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 yabereye i Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereza mu Karere ka Kayonza hanyuma bisorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Iradukunda Elsa ubwo yambikaga ikamba umusimbura we Iradukunda Liliane

Muri aba bakobwa baserukiye ibice bitandukanye by’igihugu hatowemo uwahize abandi ari Iradukunda Liliane wasimbuye Iradukunda Elsa wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Mu myiyereko yaranze ibi birori, abakobwa bose berekanye ko batojwe gutambuka no kwiyerekana neza; uwabahize yagaragaje umwihariko muri byose haba mu ntambuko, ubwenge bwanguhirwa no gusubiza ndetse ni we ufite ubwiza n’umuco bikwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda nk’uko byemejwe n’akanama nkemurampaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Iradukunda Elsa wo muri 2017.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015, Mutesi Jolly atorwa muri 2016 hanyuma Iradukunda Elsa arihabwa mu 2017.

Mu bakobwa batowe bose kuva Miss Rwanda yatangira gutorwa, mu gihugu hari babiri batatu gusa uhereye kuri Mutesi Jolly watowe muri 2016 ukagera kuri Iradukunda Liliane waryambitswe uyu munsi.

Uwera Dalila aba mu Bubiligi[guhera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi] ni naho yashyingiwe, Bahati Grace atuye muri Amerika aho akora akazi ko kuvura amenyo, Mutesi Aurore na we aba muri USA ndetse na Akiwacu Colombe uba mu Bufaransa aho asigaye yerekana imideli.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Miss Sonia Rolland wari mu kanama nkemurampaka yagize ati “Byari bikomeye kuko gutanga amanota ku bwiza, ubuhanga n’umuco biragoye bisaba kwitonda.”

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2018 ni Mutesi Jolly[Miss Rwanda 2016], Teddy Kaberuka, Isheja Sandrine, Rwabigwi Gilbert ndetse na Sonia Rolland[Nyampinga w’u Bufaransa 2000].

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa tanu n’iminota 35 nibwo Sonia Rolland wari uyoboye akanama nkemurampaka yatangaje ko umukobwa witwa Iradukunda Liliane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.

Iri rushanwa ritegurwa bigizwemo uruhare na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari nayo izatanga ibihembo bikuru byose Nyampinga azagenerwa.

Abakobwa bose n’imyanya batsindiye:

-  Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
-  Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
-  Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
-  Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
-  Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
-  Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
-  Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane

2018-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Dec 2022
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Ubwanditsi 23 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola
INKURU NYAMUKURU

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Ubwanditsi 22 Aug 2019
Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku
IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2
Mu Rwanda

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru