Perezida Kagame yifuza kubona ibihugu by’u Burayi biza gushora imari muri Afurika kuruta uko byagira ikindi biyikorera mu buryo bw’inkunga.
Yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru w’Umubiligi wari umubajije ku kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel ku cyo baganiriye yifuza ko u Bubiligi bwakorera u Rwanda.
Perezida wavugaga ko bagiranye ibiganiro bijyanye n’imibanire myiza, yahise amusubiza ati “(u Burayi) bwakomeza gukora ishoramari ryiza mu Rwanda no muri Afurika. Afurika niyunguka n’u Burayi buzunguka.”
Perezida Kagame n’itsinda ayoboye bagirana ibiganiro na Minisitiri Charles Michel –
Guhura na Minisitiri w’Intebe Michel ni imwe muri gahunda nyinshi zikubiye mu ruzinduko Perezida Kagame amazemo iminsi mu Bubiligi.
Yitabiriye inama y’u Burayi yiga ku bukungu bw’isi ya EDD17, anagenderera icyicaro cya FIFA giherereye i Zurich mu Busuwisi.
Ku musozo hari igikorwa kitezwe na benshi cya Rwanda Day, kizitabirwa n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye i Burayi.
Abanyarwanda bagize Diaspora Nyarwanda babukereye mu kwakira Perezida Kagame, bakongera bagasabana. Ni kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida Kagame na Charles Michel nyuma y’ikiganiro
Basezeranaho nyuma y’ikiganiro bagiranye
Reba Video igaragaza Perezida Kagame ahura na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi
Source : KT