• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka

Ubwanditsi 12 Jun 2017 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 11 Kamena , amakipe ya Police Handball Club (Police HBC) na Police FC yagejeje ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibyo yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’uyu ugikomeza.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru , ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda na ba Komiseri batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi.

Mu ijambo yabagejejeho, IGP Gasana yashimye aho aya makipe ageze muri iki gihe, aho Police Handball Club ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 45 kuri 45 , ahasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire; Police FC nayo ikaba ari iya 2 ku rutonde rw’agateganyo, ahasigaye umukino umwe izahuramo na Malines FC.

IGP Gasana yagize ati:” Mbashimiye icyubahiro n’agaciro muhesha Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi wayo w’ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame; nishimiye ibikombe Police Handball yatwaye, n’umwanya wa kabiri Police FC iriho, kandi dukomeze guharanira inzira y’intsinzi.”

Yagize kandi ati:” Ubwitonzi, kubaha, kubahana no kugira umurava w’intsinzi y’ikipe yawe ,…byose nibyo byatumye mugera aho mugeze kandi twifuza ko mwazagera kubirushijeho kuko gutsinda bizana ishema n’amateka meza, mubizirikane.”

Mu gusoza, IGP Gasana yasabye abahagarariye Polisi y’u Rwanda mu mikino yose ko bakomeza guhagararira Polisi neza kandi ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi aho yagize ati:” Kwishima bidutere imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibikombe bitatu Police HBC iheruka gutwara aribyo: Igikombe cya shampiyona y’igihugu ya handball 2016; igikombe cy’irushanwa ryahuje amakipe ane yabaye aya mbere umwaka ushize ndetse n’igikombe iheruka gutwara mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ( Genoside memorial tournament) rikaba ryarahuje amakipe y’akarere k’ibiyaga bigari, aho yatsinze APR HBC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.

-6939.jpg

-6940.jpg

-6941.jpg

-6942.jpg

-6943.jpg

2017-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Ubwanditsi 17 May 2017
RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
INKURU NYAMUKURU

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru