Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 11 Kamena , amakipe ya Police Handball Club (Police HBC) na Police FC yagejeje ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibyo yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’uyu ugikomeza.
Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru , ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda na ba Komiseri batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi.
Mu ijambo yabagejejeho, IGP Gasana yashimye aho aya makipe ageze muri iki gihe, aho Police Handball Club ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 45 kuri 45 , ahasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire; Police FC nayo ikaba ari iya 2 ku rutonde rw’agateganyo, ahasigaye umukino umwe izahuramo na Malines FC.
IGP Gasana yagize ati:” Mbashimiye icyubahiro n’agaciro muhesha Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi wayo w’ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame; nishimiye ibikombe Police Handball yatwaye, n’umwanya wa kabiri Police FC iriho, kandi dukomeze guharanira inzira y’intsinzi.”
Yagize kandi ati:” Ubwitonzi, kubaha, kubahana no kugira umurava w’intsinzi y’ikipe yawe ,…byose nibyo byatumye mugera aho mugeze kandi twifuza ko mwazagera kubirushijeho kuko gutsinda bizana ishema n’amateka meza, mubizirikane.”
Mu gusoza, IGP Gasana yasabye abahagarariye Polisi y’u Rwanda mu mikino yose ko bakomeza guhagararira Polisi neza kandi ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi aho yagize ati:” Kwishima bidutere imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”
Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibikombe bitatu Police HBC iheruka gutwara aribyo: Igikombe cya shampiyona y’igihugu ya handball 2016; igikombe cy’irushanwa ryahuje amakipe ane yabaye aya mbere umwaka ushize ndetse n’igikombe iheruka gutwara mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ( Genoside memorial tournament) rikaba ryarahuje amakipe y’akarere k’ibiyaga bigari, aho yatsinze APR HBC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.