Perezida Kagame uri mu Budage aho yitabiriye inama ya G20, yakiriwe na mugenzi we w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, mu musangiro wakurikiye iyi nama yiga ku mikoreranire ibereye Afurika n’uyu muryango w’ibihugu bikize.
Kuri uyu wa 13 Kamena 2017 nibwo Perezida Kagame yakiriwe na Frank-Walter Steinmeier uyobora u Budage kuva ku wa 19 Werurwe 2017 nyuma y’amatora yari yabaye mbere ho ukwezi.
Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro aho yagaragaje ko nubwo inkunga igira akamaro, idahagije ngo izane iterambere rirambye. Yagaragaje ko hakenewe umubano wagutse hagati ya Afurika n’ibihugu bikize n’ibigo mpuzamahanga by’imari, ariko anavuga ko gutanga inkunga byonyine bidashobora kugeza ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame yagaragaje ko muri Afurika hari amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo nko kubaka imihanda, ibiraro, ingomero z’amashanyari, inzira za gari ya moshi n’ibyambu, ashimangira ko abikorera ari bo musingi w’uburumbuke.
Usibye kwakirwa na Frank-Walter Steinmeier w’u Budage, Umukuru w’Igihugu yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sigmar Gabriel.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Budage,Frank-Walter Steinmeier
Umuryango G20 ugizwe n’ibihugu 19, birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.