Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa Gatandatu, ku Ishuri ribanza rya Kiriba, riherere mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.
Abanyeshuri biganaga na nyakwigendera, bavuga ko mbere y’uko apfa yababwiye ko atameze neza bari kwiga isomo ry’ikoranabuhanga mu cyumweru gishize, bahita bamusohokana hanze.
Nyuma yo kumusohokana bakabona atamerewe neza, ngo bahise bamujyana kwa Se wa batisimu utuye hafi y’iryo shuri. Mu gihe cya saa Moya z’umugoroba nibwo yitabye Imana.
Umwarimu ukuriye abandi muri iki kigo yatangaje ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umwarimu. Ati “Abaturage bose bavugaga ko ari umwarimu wamukubise. Cyakora hari abanyeshuri twabajije bavuga ko atigeze amukoraho kuko yari umuhanga.”
Nubwo abanyeshuri bemeza ko uwo mwarimu yajyaga abakubita inshyi, ngo uwo munsi ntiyigeze amukubita nkuko umwe yabisobanuye agira ati “Yahise aryama ku ntebe, mwarimu aramubaza ngo ‘wowe ko uryamye uko?’ tumubwira ko arwaye, ahita amwihorera, ntiyigeze amukoraho. Yagiye akubita abari gukora amakosa, abakubita urushyi.”
Abareraga uyu mwana nabo bavuze ko yari asanzwe atameze neza ndetse ko bakeka ko yaba yarazize uburwayi yari asanganywe.
Umwe yagize ati “Yajyaga agira ikibazo. Imodoka yigeze kumugonga. Ubwo rero kureba mu mashini hari ubwo yavugaga ngo iri kumukurura. Twatekereje ko wenda aricyo cyabiteye cyane ko yakundaga kurwaragurika.”
Umukozi w’Umurenge wa Muzo ushinzwe irangamimerere witwa Dushime Ruvuta Innoncent, yavuze ko nubwo uwo mwarimu atarahamwa n’icyo cyaha, abarimu bakwiye kwirinda gukubita abanyeshuri
Yagize ati “Abarimu bajye bitwararika mu gihe umwana akoze ikosa. Nubwo umwarimu atarahamwa n’icyo cyaha, twabagira inama, hari ubwo ushobora gukora ikosa yari yisanganiwe ibibazo bigahita bimuviramo urupfu.”
Ubuyobozi buvuga ko uyu mwarimu ari mu maboko ya Polisi mu gihe hagikorwa iperereza hanategerejwe n’ibisubizo bizatangwa na muganga ku cyaba cyarateye urwo rupfue.