Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi Karuranga Emmanuel yemeje ko Udahemuka Aimable wari Meya wa Kamonyi yamaze kubashyikiriza ibaruwa y’ubwegure bwe asobanura ko nubundi bendaga kumweguza kubera imyitwarire ye idahwitse mu kazi no hanze y’akazi.
Kuri uyu wa 20 Kamena nibwo amakuru yasakaye avuga ko Udahemuka Aimable wari Meya w’akarere ka Kamonyi yeguye ku mirimo ye ariko Udahemuka we ntiyahise yemera ko ayo makuru ari impamo.
Perezida wa Njyanama Karuranga Emmanuel yemeje ko Njyanama yamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka avuga ko nubundi yabikoze nyuma yo kubona ko Njyanama yari iri hafi kumweguza kuko ngo atajyaga ashyira mu bikorwa ibyemezo bya Njyanama kandi akanarangwa n’imyitwarire idakwiye umuyobozi.
Karuranga Emmanuel aaganira na RBA yagize ati: “Ni byo yeguye, yanditse asaba kwegura ariko byatewe nuko n’ubundiyari azi yuko twendaga kumukuraho kubera impamvu zitandukanye, iya mbere ni uko yari amaze inshuro ebyiri ataboneka mu nama njyanama ariko akaba atashyiraga mu bikorwa ibyemezo bya njyanama.”
Karuranga yakomeje agira ati: “Ibyo rero byiyongeraga no kumyitwarire itari myiza yari amaze kugaragaza hano hanze, ubwo rero kuko yari abizi ko ibyongibyo bihari yanditse yegura.”
Perezida wa Njyanama avuga ko Udahemuka yagiye kenshi agirwa inama n’abo bakorana ariko akanga kuzikurikiza ndetse akanga no kwitabira inama njyanama inshuro nyinshi.
Ati: “Inshuro nyinshi abayobozi batandukanye uretse na njye baraganiriye kandi banamugiriye inama cyane cyane kuri ibyo bijyanye n’imyitwarire.”
Udahemuka Aimable
Perezida wa Njyanama yavuze ko Njyanama iziga ku bwegure bwa Udahemuka ikabufataho umwanzuro hanyuma mu gihe hataraboneka undi Meya wa Kamonyi, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni we uzaba akora imirimo Meya yakoraga.