Perezida Kagame yavuze ko imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda ari ukubanza gutekereza ibyiza hanyuma bakabona kureba uburyo babigeraho, bagashaka ubushobozi bwo gutuma ibyo batekereza bijya mu ngiro.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo y’u Rwanda cyayobowe n’Umunyamakuru Cleophas Barore na Novella Nikwigize.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi kuva ku kuba aherutse kwemera gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo kubisabwa n’abaturage kugera ku nshingano yahawe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibindi bibazo bireba u Rwanda.
Abaturage batanze ibitekerezo n’ibibazo byabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’umurongo wa telefoni, ndetse hari abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye bari muri studio za Radio na Televiziyo y’u Rwanda bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.
Perezida Kagame yavuze gutekereza ibyiza mbere y’ubushobozi aricyo cya mbere cyari gikwiye kuranga abanyarwanda, nyuma yaho bagashaka uko ibyo byiza babigeraho.
Ati “Gushaka ibyiza utaranatekereza n’ubushobozi ibyo ni byo, abantu niko bakwiye gutekereza. Bakwiye gutekereza ibyiza no mu mutwe ndetse ukiha gutekereza kugera kure hanyuma warangiza ugasubira inyuma gato ukavuga uti nzahagera nte? Gutekereza kugera kure, ku byiza, narangiza nkasubira inyuma nti ariko ndagerayo nte? Noneho nkatangira kubikorera kugira ngo mbone uko ngerayo.”
“Ubwo rero ndabanza mvuze ko gutekereza gutyo ni byiza cyane njye niko numva abantu bakwiye gutekereza. Niko abanyarwanda dukwiye gutekereza hanyuma twarangiza tugashaka uburyo butugeza aho twifuza kugera.”
Yakomeje asobanura ko muri iki gihe umuntu iyo asubije amaso inyuma agatekereza aho u Rwanda rwavuye mu myaka 15 cyangwa 20 ishize ‘hari nubwo n’uyu munsi ushobora kuvuga uti ariko hariya twahavuye dute?’.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo umuntu yatekereje ibyiza nyuma agashaka uburyo bwo kubigeraho, atangira kubona ko n’ibyo yabonaga nk’ibidashoboka nabyo bishoboka.
Ati “Icya mbere ni nko kuvuga ngo uwari uziko nyuma ya 94 uko abantu bishwe, ibyasenyutse bindi byose abantu ukuntu byabagizeho ingaruka ukavuga uti ariko byashoboka ko nyuma y’iki gihe gito igihugu gishobora kugira n’amahoro n’umutekano abantu bakicarana bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari cyangwa bagasangira bike byiza bamaze kugeraho.”
“Wumva ubundi rimwe na rimwe bigoye kuba byashoboka ariko icyo navuga ni uko n’ubu hagaragara ko hari inzira y’uko n’ibitarakemuka bishobora kuba byakemuka.”