Abantu batandukanye babitsa mu kigo cy’imali Letshego Rwanda babyukiye kuri Rushyashya.net batakamba basaba ubuvugizi kubera ko Bank yabo imaze iminsi itatu idakora ntanibisobanuro bahabwa.
Aba baturage bavuga ko kuva kuwa gatanu tariki 23/6/2017 saa kumi nebyiri iyi bank itakoraga kandi harimo amafaranga yabo.
Ubwo twageraga ku ishami ryiyi bank, i Remera, mu mujyi na Nyabugogo twasanze abantu benshi inyuma y’umuryango wa Bank bitotomba babuze ayo bacira nayo bamira mugihe imiryango yiyo bank yari ifunze, ntanitangazo rihari risobanurira abakiriya impamvu batakoze cyangwa ngo babarangire ishami ryaba riri gukora muri Wekend no kuri uyu munsi wa Konje.
Umusekirite ucunga ku ishami ry’iyo bank mu mujyi rwagati wa Kigali, waganiriye na Rushyashya.net yavuze ko abantu benshi bakomeje kuza kuri iyi bank bagasanga ifunze. Kuburyo hari nuwari wapfushije umuntu abura uko abigenza kuko yari i Huye aza i Kigali naho asanga ntibakoze kandi afite amafaranga yabikije muri iyo bank Letshego.
Abakiriya biyi bank binubira ko buri munsi ifunga kare saa kumi nebyiri kandi aribwo abenshi baba bari kuva mu kazi bakeneye amafaranga, abandi bakeneye kubitsa. Ikindi muri wekend no kuma konji iyi bank ntikora bityo ufitemo udufaranga ntashobora kutwitabaza.
Harakekwa igihombo
Mugihe bivugwa ko bitifashe neza mu ma bank amwe namwe no muri iyi bank biravigwa ko yaba iri mu gihimbo ngo n’ubwo yagerageje gutanga inguzanyo ariko ayo mafaranga ntiyabashije kugaruka kuburyo inguzanyo nyinshi zitabashije kwiyishyura. Twagerageje gushaka umuhinde uyobora iyo bank ntiyaboneka n’ubwo byavugwaga ko yifungiranye mu biro.
Iki kigo cy’imali Letshego Rwanda cyatangiye imirimo yacyo mu 1998 mu gihugu cya Swaziland. Mu Rwanda cyahageze mu 2013 nyuma yo kugura icyahoze ari Rwanda Micro Finance. Kikaba gicungwa n’umuhinde.
Ikicaro cya Letshego mu mujyi wa Kigali