Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali riri mu karere ka Rwamagana, hashojwe amahugurwa yo kwigisha abapolisi 25 bazigisha abandi ibyo kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro; kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kamena.
Aya mahugurwa y’ukwezi kumwe abaye ku nshuro yayo ya mbere, yashojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa , DIGP Dan Munyuza, ari kumwe n’umuyobozi wa PTS Gishali, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, impuguke zatanze amahugurwa n’abandi bayobozi muri Polisi .
Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza wayoboye uyu muhango, yashimiye abapolisi barangije aya mahugurwa maze abasaba kuzayashyira mu bikorwa kinyamwuga kandi bagaragaza imyitwarire myiza.
Aha DIGP Munyuza yagize ati:” Ibyo mwize ni ingirakamaro kuri mwe no ku gihugu kandi ntimugomba kubyibagirwa kuko mwigishijwe n’abahanga babifitiye ubushobozi.”
Yakomeje ababwira ko bagomba gukunda umwuga wabo kandi bakamenya ko kurinda ubuzima bw’abandi bizirana no kurangara ahubwo bisaba ubwitonzi budasanzwe kuko n’akazi kabo kadasanzwe aho yanagize ati:” Muri mwe harimo abazajya kubyigisha abandi, mugomba gutangirira aho imyitwarire myiza kuko mubyishije nabi twaba duhombye.”
Agaruka kuri aya mahugurwa, DIGP Munyuza yashimiye abateguye aya mahugurwa maze agira ati:” Ibyo mwakoze ni byiza kandi twifuza ko abapolisi bose bakurikirana amahugurwa nk’aya kuko iterabwoba riri ku isi yose ndetse no mu bihugu duturanye, kandi abarikora baba bafite n’imigambi yo guhitana abo muba murinze.”
DIGP Munyuza yaboneyeho gushimira Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nkunga yateye amahugurwa itanga impuguke mu byo kurinda amahoro ari nazo zigishije abashoje aya mahugurwa nsetse zanigishije abo mu mitwe yo kurinda amahoro mu bindi bihugu(Formed Police Unit).
Yagize ati:” Twishimiye inyigisho bahawe kandi turifuza ko zakomeza kuko twungutse ubumenyi mu kurinda abayobozi, abo mu gihugu imbere ndetse n’abo mu bihugu biberamo ubutumwa bwa Loni, ni ikintu cyo kwishimira kuko ni inyongera ku bunyamwuga bugomba kuranga umupolisi w’u Rwanda, twizeye ko tuzakomeza kungukira ku buhanga n’ubunararibonye bw’abatanga aya mahugurwa.”
Mu gihe cy’ukwezi, abahuguwe bahawe ubumenyi butandukanye burimo ibikorwa byo kurinda abayobozi n’abanyacybahiro, ubuhanga mu gukoresha intwaro, kurwanya iterabwoba, gukora iperereza ndetse n’injyarugamba idakoresha intwaro.