• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Gakenke rurenga 200 rwo muri Paruwase ya Rushashi, ku itariki 8 z’uku kwezi rwakoze urugendo rwo gukangurira ibyiciro byose by’abantu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

Urwo rugendo rureshya na kilometero eshatu rwarukoreye mu kagari ka Rwankuba, ho mu murenge wa Rushashi.

Rwarutangiriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rushashi, runyura mu isantere y’ubucuruzi ya Rushashi; hanyuma rurusoreza kuri Paruwase ya ADEPR ya Rushashi; aho Polisi y’u Rwanda muri aka karere yaruganirije ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.

Ubwo rwakoraga urwo rugendo, urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bwakanguriraga abantu bose kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo. Bagaragazaga kandi ko biyemeje kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

Umushumba wa Paruwase ya ADEPR ya Rushashi, Niyibizi Alexis ari mu bitabiriye urwo rugendo ndetse n’ibyo biganiro. Amagana y’abaturage bitabiriye ibyo biganiro babwiwe ingaruka zo kwishora mu biyobyabwene, banasabwa kubyirinda.

Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Justin Murenzi yashimye urwo rubyiruko ndetse n’Itorero rya ADEPR muri rusange ku bw’icyo gikorwa cyo gufatanya gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Warage, Suzie n’ibindi biyobyabwenge, cyangwa guhumeka Kole ndetse na Lisansi bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda zitateganyijwe no kureka ishuri.

IP Murenzi yakomeje abwira abitabiriye ibyo biganiro ati,”Ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo igifungo no gucibwa ihazabu.”

Yagize kandi ati,”Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwitera igihombo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko kubinywa bidatuma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe nk’uko bamwe bibwira cyagwa babeshwa; ahubwo bimwongerera ibindi birushijeho gukomera.

Itorero rya ADEPR rigira uruhare runini mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga nk’ubu bukorwa hirya no hino mu gihugu n’Abayoboke baryo b’urubyiruko; Polisi y’u Rwanda ikaba ibirishimira.

Na none ku itariki 8 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yaganirije urubyiruko rw’Idini ya Isilamu rwo muri aka karere rurenga 480 ku bubi bw’ibiyobyabwenge, inabakangurira kwirinda kubyishoramo no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo.

Ubu butumwa babuhawe na IP Emmanuel Murindangabo. Ikiganiro yagiranye na bo cyabereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana.

Usibye kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, yanabasabye kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni no gutungira agatoki Polisi abo bayikekaho.

-7176.jpg

Ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze mu cyumweru gishize yafashe inzoga zitemewe mu Rwanda z’ubwoko butandukanye. Ku itariki 7 z’uku kwezi habaye ibikorwa byo kubyangiza; abaturage babyitabiriye bakaba barakanguriwe kwirinda kubyishoramo.

Ibikorwa byo kubyangiza byabereye kuri Sitasiyo za Polisi za Muhoza, Cyuve na Kinigi. Hangijwe amaduzeni 110 n’amasashe 2,783 bya Blue Sky, amaduzeni abiri n’amasashe 11 bya Kitoko , amasashe 60 ya Coffee Warage , amasashe 24 ya Host Waragi, amasashe 17 ya Coffee Spirit , amasashe 7 ya Bond Seven, na litiro 8 za Gargazoc.

Source : RNP

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Ubwanditsi 10 Mar 2016
René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimutiwe Kampala

Ubwanditsi 10 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu
POLITIKI

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC
Amakuru

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru