Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Gakenke rurenga 200 rwo muri Paruwase ya Rushashi, ku itariki 8 z’uku kwezi rwakoze urugendo rwo gukangurira ibyiciro byose by’abantu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Urwo rugendo rureshya na kilometero eshatu rwarukoreye mu kagari ka Rwankuba, ho mu murenge wa Rushashi.
Rwarutangiriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rushashi, runyura mu isantere y’ubucuruzi ya Rushashi; hanyuma rurusoreza kuri Paruwase ya ADEPR ya Rushashi; aho Polisi y’u Rwanda muri aka karere yaruganirije ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.
Ubwo rwakoraga urwo rugendo, urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bwakanguriraga abantu bose kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo. Bagaragazaga kandi ko biyemeje kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
Umushumba wa Paruwase ya ADEPR ya Rushashi, Niyibizi Alexis ari mu bitabiriye urwo rugendo ndetse n’ibyo biganiro. Amagana y’abaturage bitabiriye ibyo biganiro babwiwe ingaruka zo kwishora mu biyobyabwene, banasabwa kubyirinda.
Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Justin Murenzi yashimye urwo rubyiruko ndetse n’Itorero rya ADEPR muri rusange ku bw’icyo gikorwa cyo gufatanya gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge.
Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Warage, Suzie n’ibindi biyobyabwenge, cyangwa guhumeka Kole ndetse na Lisansi bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda zitateganyijwe no kureka ishuri.
IP Murenzi yakomeje abwira abitabiriye ibyo biganiro ati,”Ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo igifungo no gucibwa ihazabu.”
Yagize kandi ati,”Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwitera igihombo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko kubinywa bidatuma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe nk’uko bamwe bibwira cyagwa babeshwa; ahubwo bimwongerera ibindi birushijeho gukomera.
Itorero rya ADEPR rigira uruhare runini mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga nk’ubu bukorwa hirya no hino mu gihugu n’Abayoboke baryo b’urubyiruko; Polisi y’u Rwanda ikaba ibirishimira.
Na none ku itariki 8 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yaganirije urubyiruko rw’Idini ya Isilamu rwo muri aka karere rurenga 480 ku bubi bw’ibiyobyabwenge, inabakangurira kwirinda kubyishoramo no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo.
Ubu butumwa babuhawe na IP Emmanuel Murindangabo. Ikiganiro yagiranye na bo cyabereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana.
Usibye kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, yanabasabye kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni no gutungira agatoki Polisi abo bayikekaho.
Ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze mu cyumweru gishize yafashe inzoga zitemewe mu Rwanda z’ubwoko butandukanye. Ku itariki 7 z’uku kwezi habaye ibikorwa byo kubyangiza; abaturage babyitabiriye bakaba barakanguriwe kwirinda kubyishoramo.
Ibikorwa byo kubyangiza byabereye kuri Sitasiyo za Polisi za Muhoza, Cyuve na Kinigi. Hangijwe amaduzeni 110 n’amasashe 2,783 bya Blue Sky, amaduzeni abiri n’amasashe 11 bya Kitoko , amasashe 60 ya Coffee Warage , amasashe 24 ya Host Waragi, amasashe 17 ya Coffee Spirit , amasashe 7 ya Bond Seven, na litiro 8 za Gargazoc.
Source : RNP