Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, mu Karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo no ku cya Rwabicuma i Nyanza niho ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abirirwa banenga u Rwanda ko nta matora ahari kubera ko ikizayavamo kizwi, ngo abo ni ukubareka bakavuga bakameneka umutwe, abanyarwanda bo bagakomeza gukora ikibateza imbere.
Kagame yagarutse ku banyamakuru birirwa bavuga ko ikizava mu matora kizwi, bakabiheraho bavuga ko mu Rwanda nta burenganzira buhari.
Yagize ati “Nagirango niba mukurikira amakuru , Abanyamakuru bafite uburenganzira kandi baranabukwiye ariko sibo babufite bonyine, n’abandi bavuga n’abo bandika barabufite. Barandika bakavuga ngo amatora yo mu Rwanda nta matora arimo ngo kuko bazi ikizayavamo ariko jyewe biranshimisha kuba tuzi ikizayavamo ahubwo.”
Perezida Kagame yatangaje ko yishimira ko ibizava mu matora bizwi kandi Abanyarwanda aribo bihitiyemo ikibabereye
Yagize ati “Ikizayavamo uwajyaho akabeshya akavuga ngo nta kizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politike nziza niyo demokarasi barabeshya. Reka nkubwire impamvu ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referandumu ikaba ikintu cyasabwe na miliyoni 4 z’abantu bazatora kikagera aho kijya muri referandumu kigafata hafi 100 %, ubwo se ubundi ikizavamo ni iki?”
Si abanyarwanda bari babukereye gusa kuko n’abanyamahanga nabo bamamaje Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko abirirwa banenga ko nta burenganzira buri mu Rwanda ari nabo barugejeje aho rwavuye, asaba ko bimwa amatwi bagakomeza kumeneka umutwe. Ati ” Ibyo dukora niba amatwi atabaha ngo bumve byibura amaso ni abahe barebe….. abo birirwa bavuga ubusa nibo bagejeje u Rwanda aho ruvuye, ibizava mu matora birazwi kandi birazwi nyine uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi byo kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima“.
Yavuze ko abanyamahanga banenga cyangwa bagashakisha abo bashishikariza kwiyamamaza ngo bayobore u Rwanda biyibagiza ko nta burenganzira bwo gushyiraho uyobora u Rwanda bafite. Ati:”Ariko nicyo birengagiza ni uko bo badatora barabigerageje bagashaka abanyarwanda bashyigikira ariko bamara kubahitamo, bagasanga ntawe ubari inyuma nabo bakabata bakigerendera.”
Kagame yashimye ubushishozi bw’amashyaka yamuhaye amajwi. Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta
Umuyobozi w’Ishyaka PL, Hon. Mukabalisa Donatille
Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.
Uko byari byifashe mu mafoto:
Ababyeyi bamwakiranye urugwiro
Mariya Yohana mu bari kwamamaza Perezida Kagame
Amashyaka yishyize hamwe ngo yamamaze umukandida Paul Kagame
Ubwanditsi