Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari Perezida wa Sena, akaba adafite umutwe wa Politiki abarizwamo yagaragaje ko Paul Kagame ari umuyobozi udasanzwe u Rwanda rufite, ndetse ko abereye kuzakomeza kuruyobora na nyuma ya manda y’imyaka irindwi iri imbere, igomba gushimangirwa n’ibizava mu itora ryo ku wa 4 Kanama 2017.
Kimwe n’abandi banyarwanda bose Makuza arashima impinduka u Rwanda rwagezeho rubikesha Paul Kagame ati: muri iki gihugu mushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwasandaye mu gashyira imbere buri munyarwanda wese ufite igitekerezo cyubaka ati : “ ntusanzwe “, ndahamya neza ko nababazi mukibyiruka mukiri bato mugomba kuba mwari mufite ubudasa.
Icyambere : Ubwo byari bimaze kugaragara ko ubuyobozi bubi bwahejeje umwana w’umunyarwanda ishyanga, mwari mu mashuri muri Amerika kubera uko byari bigenze mu buyobozi bwa FPR, mwaretse ayo mashuri muza kurugamba, byerekanye ko mudatinya urugamba, ahubwo muza murusanga, ntimutinya aho rukomeye, igihe mwahagurukana ibakwe mukerakana ubushobozi, mukerakana gutsinda, ibyo ni ubudasa ntabwo ari ubwuyumunsi, mwahinduye isura y’urugamba, abo mwarwanaga baradagarwa basaba imishyikirano.
Mwemeye imishyikirano kuko mwemereraga munzira y’imishyikirano ibintu bikajya muburyo, ati : ndibuka ubwo FPR, yageraga mu marembo ya Shyorongi, ariko mukemera gusubira inyuma mugakomeza imishyikirano.
1994, ubwo imperuka y’abatutsi yabaga mwatanze amabwiriza yo guhagarika Jenoside birakorwa jenoside irahagarikwa, abanyarwanda turiruhutsa.
Mumaze guhagarika Jenoside ntimwikubiye muhamagara amashyaka, mwemera kugabana ubutegetsi, byerekana ko FPR, yemeraga mu mishyikirano y’ARUSHA mu gihe abandi bayitaga ibipapuro,Ati: muri bike nzi mubijyanye nibya gisirikare narabisomye, ubundi umugaba wingabo niwe utegura urugamba, mwararuteguye, muranaruyobora ninamwe warutsinze, mwararutsinze.
Iyo urugamba rurangiye , uwari uruyoboye niwe uba umukuru w’igihugu, ariko mwebwe mwemeye kurekura muba Visi Perezida w’igihugu. Ibyo ntibisanzwe.
Mwahamagaye amashyaka ya Politiki nanjye nari mpari, harimo n’ababanyapolitiki bashaje banduranya bavugira iyo irwotamasimbi, mwasabye ko harebwa ukundi byagenda, ibyo ntibisanzwe, ibyo ni ubudasanzwe tugombaguha agaciro.
Ibyo mwarabigaragaje nyakubahwa iyo umuntu avuze ngo ntibisanzwe nabwo byaba ari ukubeshya.
1996, mwavuye kubuvisi Perezida tubatorera kuba arimwe muba Perezida wa Repuburika “ Turabashimira ko mwabyemeye.
2000, Mwatangije icyerekezo 2020, gishyirwa mubikorwa iyo umuntu ashobora kwivuza, cente de santé hafi n’ibindi byinshi, umwana w’umunyarwanda akiga, imyaka 12, kubuntu burya muba muri kumwe.
Makuza ati: “Iyo umuntu atashoboraga kuva Rubavu atabanjije kunyura mu Majyepfo ngo akoreshe igihe cyihuta akanyura aha ngaha Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke – Rusizi nta handi anyuze, ubwo muba muri kumwe. Ubwo ni ubudasa […] ibyo rero kimwe n’ibindi twese tuzi, impinduka zabaye muri iki gihugu ni ishyano ryose […] n’abanyamahanga uwabashyira hariya ngo batore nabo bagutora”
Bernard Makuza Perezida wa Sena