Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) banenze icyemze cy’Urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza cyo kwanga kohereza mu Rwanda abantu batanu bakekwaho uruhare mu ri Jenoside.
Icyo cyemezo cyabangamiye ko Emmanuel Nteziryayo; Vincent Brown(Bajinya); Charles Munyaneza; Celestin Mutabaruka na Celestin Ugirashebuja bazanwa kuburanira mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bashinjwa, rwitwaje ko nta butabera bunoze babona mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yabwiye The New Times ko icyo cyemezo gihabanye n’ubutabera kandi ko cyafashwe hagendewe ku mpamvu zitari zo kuko ubutabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “ Ni icyemezo kivuguruza ibyakozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ibihugu byinshi by’amahanga birimo Canada, Norvège, u Buholandi, Suède na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; byohereje abakekwaho Jenoside bakaza kuburanira mu Rwanda kandi kugeza ubu bari kubona ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga.”
Yibukije ko Canada yohereje Dr Léon Mugesera (ubu yahawe igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside yahamijwe); Jean Baptiste Mugimba na Jean Bosco Iyamuremye; yanavuze ko Amerika yohereje Prof. Leopold Munyakazi.
Yanibukije ko ICTR yohereje Jean Uwinkindi, Ladislas Ntaganzwa na Bernard Munyagishari.
Bizimana yasabye ko kugira ngo birinde umuco wo kudahana, u Bwongereza bukwiye gukurikiza amasezerano mpuzamahanga agenga ibyo kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside, bukabohereza bakaza aho bakoreye ibyaha cyangwa bukababuranisha mu nkiko zabwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, we yavuze ko mu myaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwubatse inzego zarwo zirimo n’urw’ubutabera. Yavuze ko icyemezo cy’u Bwongereza gikwiye gufatwa nko kuremereza inzira z’ubutabera no gushyigikira abakoze Jenoside.
Yagize ati “U Rwanda rufite ibikenewe byose ngo hatangwe ubutabera nyabwo ku bw’iyo mpamvu, abo bose bakekwaho uruhare muri Jenoside bagomba kuzanwa aho bakoreye ibyaha kugira ngo yaba bo n’abakorewe ibyaha bahabwe ubutabera.”
Ibyaha bishinjwa Abanyarwanda batanu urukiko rwanze kohereza
Bajinya Vincent akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida Habyarimana Juvénal wari Perezida mu gutegura Jenoside no kwica Abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe.
Bajinya yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza kuya 28 Ukuboza 2006, nyuma y’ubusabe bwa Leta y’u Rwanda.
Bajinya yasabye ubuhungiro mu Bwongereza, mu gihugu yakoreye imyaka myinshi nk’Umuganga mu bitaro bya Praxis ndetse aza no guhindura izina rye yiyita Vincent Brown.
Mutabaruka Célestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.
Munyaneza Charles yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi.
Celestin Ugirashebuja yavutse mu 1953. Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye. Bivugwa ko yatanze itegeko ku nterahamwe ryo kwica Abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini, abaha n’amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe.
Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane, 1994, Ugirashebuja yayoboye igitero cy’abagendaga bahiga ndetse bakanafata ku ngufu abagore.Akimara kugera mu buhungiro yakomeje gutangaza amagambo abiba urwango hagati y’Abanyarwanda.
Nteziryayo Emmanuel yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.
Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana.
Kuva mu 2011 kugeza muri Kamena 2016, binyuze mu ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (GGFTU), u Rwanda rwateguye runohereza dosiye 493 zo mu bihugu bitandukanye, ngo abakekwaho ibyaha batabwe muri yombi, bohererezwe mu Rwanda cyangwa baburanishirizwe aho bafatiwe.
Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG