Komisiyo y’igihugu y’amatora iributsa abafite ibirango byamamaza ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ko bigomba kuba byavuyeho tariki ya 3 kanama saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Gusa hari bamwe mu bafite ibyo birango bavuga ko batari bazi igihe bazahagarikira kubikoresha.
Hirya no hino mu gihugu haba ku binyabiziga, ku mihanda, ku nkuta z’inzu, uhasanga ibirango bigizwe n’amabendera, ibitambaro, imyambaro, amafoto, amarangi n’imitako byamamaza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga z’ibitangazamakuru zifashisha murandasi bavuga ko hari amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora bagejejweho ajyanye no guhagarika ibirango byamamaza abakandida perezida.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza asaba ko ibirango byamamaza bigomba kuvanwaho ku itariki ya 3 mbere ya saa kumi n’ebyiru z’igitondo, ibyo bikanubahirizwa ku biyamamaza hakoreshejwe murandasi. Yagize ati,’’Kwiyamamaza bigomba guhagarara saa kumi n’ebyiri za mu gitongo ku itariki 3 z’ukwezi kwa 8. Ubwo rero ni ibikorwa byose byo kwiyamamaza, haba gukoresha inama cyangwa amateraniro abakandida bakora, byaba ibyamamaza abakandida bimanitse hirya no hino bigomba kumanurwa kuri ayo masaha. Ndetse no kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo turasaba ababikoresha ko byakubahirizwa.’’
Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko kwamamaza mu mahanga byo bigomba guhagarara umunsi umwe mbere y’uko mu Rwanda bihagarara. Yongeraho ko nta bakandida bagiye kwiyamamaza mu mahanga. Ikindi iyo komisiyo isaba abaturage ni uko nta we ugomba kuzajya gutora yambaye umwenda uranga umutwe wa politiki cyangwa afite ibirango byamamaza umukandida runaka, nkuko tubikesha RBA