Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye ku biro by’itora bitandukanye kugirango bitorere Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, inkoko niyo yabaye ingoma aho abaturage bazindutse mu museso wa kare bitabiriye icyo bise ‘ubukwe’. Mu turere tumwe tw’igihugu bageze ku biro by’itora saa saba z’ijoro ndetse mu Mujyi wa Kigali naho bazindutse iya rubika aho hamwe na hamwe saa kumi bari ku biro by’itora.
Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.
Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.
Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.
Aya matora imbere mu gihugu abaye mu gihe muri Diaspora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama 2017 aho abatuye muri New Zealand aribo babimburiye abandi mu gutora.