Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere Vincent Karega yishimye intsinzi yegukanywe na Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, anashimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaje bayitabira.
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku ya 4 ku b’imbere mu gihugu yasize Paul Kagame yegukanye amajwi anagana na 98,66% ugereranyije na 0,72 %ya Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga mu gihe Franka Habineza wa Green Party yagize 0,45% nk’uko ibyayavuyemo mu buryo bw’agateganyo bibigaragaza.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda batuye mu bihugu ahagarariye, Ambasaderi Karega yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’intsinzi yavuye mu matora ndetse agaruka ku bwitabire bwabo.
Yagize ati “Mbikuye ku mutima, mu izina ryanjye bwite na Leta mpagarariye ndagira ngo mbashimire ubwitabire, ubwitange n’urukundo rw’igihugu mwagaragaje mu matora turangije neza.”
“Abanyarwanda ku bwiganze tweretse isi ko turi bene Gihanga wahanze u Rwanda n’ubunyarwanda bumwe rukumbi. Twerekanye ko twipakuruye amateka mabi y’urwango, urwikekwe n’ivangura.Twerekanye ubudasa no guhuza imbaraga, intego n’icyerekezo byo guhanga bundi bushya u Rwanda rubereye bene kanyarwanda bose nta vangura.”
Yakomeje agira ati “Twatoye Intore iturusha intambwe; umuhuza ntangarugero; umuyobozi udahwema kurengera inyungu za rubanda; umugaba w’ingabo zidatsindwa; umuyobozi w’amajyambere yihuta; uwahesheje urubyiruko n’abagore agaciro. Yafunguye imiryango ku banyarwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yaduhesheje Izina n’icyubahiro bihambaye ku isi nyuma y’igisebo cya Genoside yo muri 1994. U Rwanda ruragendwa rurasurwa n’abami, abaherwe, abayobozi b’ibihugu bikomeye na ba mukerarugendo bavuye mu nkengero n’inkiko z’isi yose.
RwandAir iratema ikirere ifungura amarembo mashya ku isi. Abashoramari, abanyenganda bavuye mu Rwanda no ku isi hose bitabiriye icyerekezo cy’uRwanda. Twatsinze mu isuku, ibidukikije, kurwanya inzara n’ubukene. Indwara n’ibindi byinshi.
Mwakoze gushyira hamwe. Abishyize hamwe bashobora kwikorera inzovu ku mashyi kandi Imana irabasanga. Imana izirirwa ahandi yongere irare mu Rwagasabo.”
Amb. Karega yavuze ko ku bw’iyi ntsinzi hateganyijwe ibirori byo kuyishimira ku wa 13 Kanama ku cyicaro cya Ambasade, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe bubaka igihugu kizaragwa abato gifite umutekano.
Ambasaderi Karega ahagarariye u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo Afurika y’Epfo, Mozambique, Zambia, na Swaziland.
Ambasaderi Vincent Karega, Perezida Paul Kagame na Habineza Joseph [ JO ]