Umunyamerika n’Umunyacada bakoraga mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bahatanira kuyobora iki gihugu, ariko ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya bagiye kwirukanwa nyuma yo gutabwa muri yombi.
Abo ni Umunyamerika John Aristotle Phillips n’Umunyacanada Andreas Katsouris ngo bari nk’inshuti z’ibihugu bakomokamo bagiye gusangiza abanyakenya ubunararibonye bafite ku bijyanye n’amatora, kuko ngo ari abayobozi ba sosiyete y’abanyamerika itanga ubujyanama mu by’amatora yitwa Aristotle Inc.
Polisi ya kenya yagiye mu nzu bacumbitsemo mu mujyi wa Nairobi ahitwa Westlands maze irabafata nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakomeye mu batavuga rumwe na Leta, James Orengo mu kiganiro n’abanyamakuru nkuko inkuru ya Jeune Afrique ibigaragaza.
Ati « Nabimenyesheje amabasaderi wa Amerika ku wa gatanu, mu gitodo(ku wa gatandatu) yampamagaye ambwira ko byemejwe ko bafunze ndetse ko bagiye kwirukanwa. »
Ambasaderi wa Amerika muri Kenya kandi yongeye kwemeza aya makuru avuga ko nta kibazo bafite aho bafungiye ariko ko bagiye kwirukanwa muri Kenya.
Orengo ntabwo yatangaje uruhare aba banyamahanga bagize mu bikorwa byo kwiyamamaza ku buryo byatuma birukanwa.
Si aba gusa bakumiriwe muri iki gihugu kuko n’abanya-Ghana bashakaga kuza mu gikorwa nk’icyo muri Kenya nabo ngo bangiwe kwinjira muri Kenya.
Polisi ya Kenya ubwo yahoshaga amakimbirane muri 2007-2008
Abanyakenya basaga miliyoni 19 n’ibihumbi 900 biteguye amatora bazagiramo uruhare azaba ku wa Kabiri tarikii ya 8 Kanama 2017, icyo gihe bazatora Perezida wa Repubulika, abadepite n’abasenateri ndetse n’abaguverineri.
Umwe mu bari bashinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga muri komisiyo y’amatora aherutse gutoragurwa yishwe mu cyumweru gishize.