Minisitiri wa Israel ushinzwe itumanaho, Ayoob Kara, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ashaka gufunga ibiro n’imirongo bikoreshwa n’igitangazamakuru mpuzamahanga cy’Abanya-Qatar, Al-Jazeera, kubwo gutangaza inkuru zibogamye no gushyigikira iterabwoba.
Nk’uko Deutche Welle yabitangaje, Kara yavuze ko ashaka gufunga ikoreshwa ry’amakarita y’itangazamakuru y’abakozi ba Al-Jazeera n’ibiro byayo i Jerusalem. Yongeyeho ko yamaze gusaba abatanga umurongo gufungira Al-Jazeera kandi nabo bamaze kumwemerera gukuraho imirongo yayo y’Icyarabu n’Icyongereza.
Kara avuga ko Al-Jazeera ikoreshwa n’imitwe y’iterabwoba mu guhembera umwuka mubi no kuyitera inkunga ari nacyo ibindi bihugu by’Abarabu byayifungiye.
Yagize ati “Mu gihe gishize hafi ibihugu byose byo mu karere kacu byemeje ko Al-Jazeera ishyigikiye iterabwoba n’ubuhezanguni. Ibi ni igihamya cy’uko ari igikoresho cy’imitwe nka Islamic State, Hamas, Hezbollah na Iran. Ni twe gusa tutari twarayifashe gutyo kandi bishobora kuduteza ibibazo.”
Jordan na Arabia Saudite biherutse gufunga ibiro bya Al-Jazeera, ni mu gihe imirongo yayo yafunzwe muri Arabia Saudite, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Egypt na Bahrain kubera gushyigikira ubuhezanguni.
Nta gihe ntarengwa cyo gufunga Al-Jazeera muri Israel cyatangajwe; iki gitangazamakuru cyakunze kunengwa n’abategetsi ba Israel nka Minisitiri w’ingabo, Avigdor Lieberman, wavuze ko inkuru zacyo zibanda ku icengezamatwara ry’Abanazi b’Abadage na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, wavuze ko gitiza umurindi ibikorwa by’ihohoterwa.