Ubushinjacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukurikiranye Umunyarwanda Jean Leonard Teganya ku byaha byo kubeshya inzego za leta ubwo yasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, ntagaragaze ko yabaye mu ishyaka ryacuze umugambi rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nk’uko Reuters yabitangaje, Ubushinjacyaha bwa Boston buvuga ko Teganya w’imyaka 46 yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akanyura muri Congo agakomereza mu Buhinde, mu 1999 abasha kwinjira muri Canada.
Yasabye Canada ubuhungiro inshuro ebyiri ariko abwimwa ku mpamvu z’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwamushinjaga ko yagize uruhare muri Jenoside ku bitaro yakoragaho i Butare nk’uwimenyereza umwuga, byaguyemo abatutsi basaga 200.
Mu 2014 Teganya yambutse umupaka yinjira muri Leta Zune ubumwe za Amerika anyuze ahitwa Houlton muri Leta ya Maine, aho yasanze inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gucunga imipaka, agasaba ubuhungiro.
Mu mvugo ze ngo yumvikanishaga ko Se yari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’ibanze akomoka mu ishyaka MRND, ariko ntiyavuga ko nawe yari umurwanashyaka waryo, ari nabyo akurikiranyweho.
Biteganyijwe ko Teganya azagezwa imbere y’urukiko rwa Boston ku wa Gatanu ku byaha byo kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ku buryo bimuhamye ashobora gufungwa imyaka igera ku 10.
U Rwanda ruvuga ko rumaze kohereza mu mahanga impapuri zisaga 600 zishakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakoreye abatutsi, ariko ibihugu bimwe ntibyihutisha kubata muri yombi.
Umunyarwanda Jean Leonard Teganya akurikiranywe ku byaha byo kubeshya inzego za leta ubwo yasabaga ubuhungiro