Igihugu cy’u Bwongereza n’u Rwanda bikomeje kujya impaka ku kibazo cy’Abanyarwanda babiri bakekwaho uruhare muri jenoside iki gihugu cyarekuye ndetse n’icy’abandi batatu urukiko rwanze kohereza kuburanishwa mu butabera bw’u Rwanda. U Bwongereza bukaba bukomeje gushimangira ko aba batatu bagomba kuburanira mu Bwongereza, bitaba ibyo, bakazahabwa abunganizi b’abanyamahanga bazabunganira mu nkiko zo mu Rwanda.
Usibye ibi, u Bwongereza buranasaba ko ubutabera bw’u Rwanda bwazemera ko mu bacamanza bazakurikirana aba bantu hagomba kubamo umwe w’umunyamahanga mbere y’uko u Rwanda rwohererezwa aba bantu batatu bakekwaho uruhare muri jenoside.
Mu cyumweru gishize, Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwarekuye Celestin Mutabaruka na Emmanuel Nteziryayo, babiri mu bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari ku butaka bw’u Bwongereza.
UK Supreme Court.
U Bwongereza bukaba buvuga ko aba babiri baciriwe imanza badahari mu nkiko gacaca. Ngo kubagarura rero ngo byaba binyuranyije n’amahame mu Cyongereza bise ‘double jeopardy’ abuza ko ushinjwa icyaha yongera kuburanishwa ku byaha bimwe cyangwa agahanwa kabiri ku cyaha kimwe.
Celestin Mutabaruka yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe gucunga amashyamba muri Musebeya, mu gihe Nteziryayo yari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Mudasomwa mu majyepfo y’u Rwanda.
Urukiko mu Bwongereza rwavuze ko abandi batatu, ari bo; Vincent Bajinya (Alias Vincent Brown), Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja, bashobora kudahabwa ubutabera baramutse boherejwe mu Rwanda, ariko ngo kubohereza bikaba bishoboka gusa mu gihe habaho impinduka mu nzego z’ubucamanza z’u Rwanda.
Muri izi mpinduka zisabwa n’ubutebaera bw’u Bwongereza nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, harimo gutera inkunga ibikorwa by’iperereza, guhagararirwa kw’aba mu rukiko n’abunganizi bafite ubunararibonye kandi b’abanyamahanga aho bikenewe.
Abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko ibyo bibiri bishobora kwemerwa n’u Rwanda byoroshye, ariko icya gatatu cy’uko mu nteko iburanisha hagomba kubamo umucamanza w’umunyamahanga byo ngo ntibizoroha.
Impuguke Dr Phil Clark, wakurikiranye iki kibazo, akaba yarabwiye urukiko mu Bwongereza ko u Rwanda rwafata ubu busabe nko kuvogera ubusugire bwarwo n’umuco warwo wo kwikemurira ibibazo. Dr Clark akaba yibaza impamvu y’ubu busabe bw’urukiko mu Bwongereza.
Uyu akaba yemeza ko ubutabera bw’u Bwongereza bwo budashobora kwemera kubona abacamanza b’abanyamahanga bicaye mu nkiko z’iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko byagirira akamaro Abanyarwanda kubona aba bakekwaho ibyaha baburanishirizwa aho babikoreye bakabasha kwikurikiranira uko ubutabera butangwa.
Ubutabera bw’u Bwongereza rero bukaba bwahaye u Rwanda igihe ntarengwa cyo kugaragaza ko rwiteguye kubahiriza ibyo rusabwa bitarenze kuwa 18 Kanama 2017 ku isaha ya saa kumi.