• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibyo u Bwongereza busaba u Rwanda kugirango bwohereze abakekwaho uruhare muri Jenoside

Ibyo u Bwongereza busaba u Rwanda kugirango bwohereze abakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 09 Aug 2017 Mu Rwanda

Igihugu cy’u Bwongereza n’u Rwanda bikomeje kujya impaka ku kibazo cy’Abanyarwanda babiri bakekwaho uruhare muri jenoside iki gihugu cyarekuye ndetse n’icy’abandi batatu urukiko rwanze kohereza kuburanishwa mu butabera bw’u Rwanda. U Bwongereza bukaba bukomeje gushimangira ko aba batatu bagomba kuburanira mu Bwongereza, bitaba ibyo, bakazahabwa abunganizi b’abanyamahanga bazabunganira mu nkiko zo mu Rwanda.

Usibye ibi, u Bwongereza buranasaba ko ubutabera bw’u Rwanda bwazemera ko mu bacamanza bazakurikirana aba bantu hagomba kubamo umwe w’umunyamahanga mbere y’uko u Rwanda rwohererezwa aba bantu batatu bakekwaho uruhare muri jenoside.

Mu cyumweru gishize, Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwarekuye Celestin Mutabaruka na Emmanuel Nteziryayo, babiri mu bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari ku butaka bw’u Bwongereza.

-7521.jpg

UK Supreme Court.

U Bwongereza bukaba buvuga ko aba babiri baciriwe imanza badahari mu nkiko gacaca. Ngo kubagarura rero ngo byaba binyuranyije n’amahame mu Cyongereza bise ‘double jeopardy’ abuza ko ushinjwa icyaha yongera kuburanishwa ku byaha bimwe cyangwa agahanwa kabiri ku cyaha kimwe.

Celestin Mutabaruka yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe gucunga amashyamba muri Musebeya, mu gihe Nteziryayo yari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Mudasomwa mu majyepfo y’u Rwanda.

Urukiko mu Bwongereza rwavuze ko abandi batatu, ari bo; Vincent Bajinya (Alias Vincent Brown), Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja, bashobora kudahabwa ubutabera baramutse boherejwe mu Rwanda, ariko ngo kubohereza bikaba bishoboka gusa mu gihe habaho impinduka mu nzego z’ubucamanza z’u Rwanda.

Muri izi mpinduka zisabwa n’ubutebaera bw’u Bwongereza nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, harimo gutera inkunga ibikorwa by’iperereza, guhagararirwa kw’aba mu rukiko n’abunganizi bafite ubunararibonye kandi b’abanyamahanga aho bikenewe.

Abakurikiranira hafi ibintu bavuga ko ibyo bibiri bishobora kwemerwa n’u Rwanda byoroshye, ariko icya gatatu cy’uko mu nteko iburanisha hagomba kubamo umucamanza w’umunyamahanga byo ngo ntibizoroha.

Impuguke Dr Phil Clark, wakurikiranye iki kibazo, akaba yarabwiye urukiko mu Bwongereza ko u Rwanda rwafata ubu busabe nko kuvogera ubusugire bwarwo n’umuco warwo wo kwikemurira ibibazo. Dr Clark akaba yibaza impamvu y’ubu busabe bw’urukiko mu Bwongereza.

-7522.jpg

Uyu akaba yemeza ko ubutabera bw’u Bwongereza bwo budashobora kwemera kubona abacamanza b’abanyamahanga bicaye mu nkiko z’iki gihugu.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko byagirira akamaro Abanyarwanda kubona aba bakekwaho ibyaha baburanishirizwa aho babikoreye bakabasha kwikurikiranira uko ubutabera butangwa.

Ubutabera bw’u Bwongereza rero bukaba bwahaye u Rwanda igihe ntarengwa cyo kugaragaza ko rwiteguye kubahiriza ibyo rusabwa bitarenze kuwa 18 Kanama 2017 ku isaha ya saa kumi.

2017-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Editorial 04 Dec 2021
Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure  za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND  ikomeje gutera benshi ubwoba

Burundi : Imyitozo y’Imbonerakure za CNDD-FDD isa nk’iy’Interahamwe za MRND ikomeje gutera benshi ubwoba

Editorial 21 Nov 2016
Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Editorial 29 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa
ITOHOZA

Paris: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahakanye ibyaha bashinjwa

Editorial 11 May 2016
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania
Amakuru

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Editorial 04 Mar 2021
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu
INKURU NYAMUKURU

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Editorial 01 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru