Perezida wa Uganda Kaguta Yoweli Museveni yohereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we w’u Rwanda ku tsinzi yongeye kubona mu gutorerwa kuyobora u Rwanda mu gihe cya manda y’imyaka irindwi.
Perezida Museveni muri ubwo butumwa yagize ati “mu izina ry’abaturage ba Uganda, Leta ya Uganda no mu izina ryanjye bwite, nkwifurije itsinzi nziza kuba wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Nari naragushimiye kuri telefoni ku wa 6 Kanama 2017”.
Ubwo butumwa bukomeje bugira buti “ Kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ku tsinzi y’amajwi 99% ni ikimenyetso kigaragaza icyo Abanyarwanda bashaka. Bigaragaza icyizere bafitiye imiyoborere myiza yawe. Iyo tsinzi y’amajwi 99% wabonye igaragaza neza icyo Abanyarwanda bashaka.”
Umukuru w’Igihugu cya Uganda yanashimiye Abanyarwanda muri ubwo butumwa kuba baritabiriye amatora ari benshi kandi akabashimira uburyo yaranzwe n’umutekano.
Yashimiye kandi imiyoborere myiza iganje mu Rwanda nyuma y’amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni. Yashimiye Abanyarwanda ko nyuma yayo marorerwa ubu igihugu kigeze ku ntambwe ishimishije haba mu mutekano, ubukungu, iterambere muri rusange n’ibindi. Ikindi kandi ngo ni uruhare u Rwanda rufite ku ruhando rw’akarere na mpuzamahanga.
Perezida Kagame hamwe na Museveni mu muhango wo gukusanya inkunga yo kubaka ishuri bombi bizemo ‘ Ntare School
Perezida wa Uganda yakomeje agira ati “ Nyakubahwa urabizi neza ko ibihugu byacu byombi bisangiye amateka kandi bifitanye n’umubano mwiza. Nkwijeje ko Guverinoma ya Uganda izakomeza gushimangira uwo mubano ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu.
Jenerali Majoro Muhoozi Kainerugaba
Umuhungu wa Perezida Museveni Jenerali Majoro Muhoozi Kainerugaba w’Imyaka 43 nawe aherutse kohereza ubutumwa Perezida Kagame amushimira itsinzi yabonye.