U Rwanda na Repubulika ya Congo bigiye kujya byohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje burundu amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyirizweho umukono i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku wa 9 Ugushyingo 2013, ariko amategeko abigena agateganya ko iryo hererekanya ry’abanyabyaha ribanza kwemezwa mu nteko z’ibyo bihugu.
Nkuko The East African yabyanditse, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko kwemeza aya masezerano ari intambwe nziza iganisha ku bufatanye mu by’amategeko hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhangana n’abanyabyaha.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize twohereje ibirego n’ubusabe bwo kutwoherereza abakekwaho ibyaha 15 muri Congo, turizera ko aya masezerano azabyihutisha.”
Akomeza avuga ko ubusabe bwose batanze ari ubw’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko bizafasha u Rwanda cyane cyane mu kwihutisha kuzana abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari muri Repubulika ya Congo.
Yagize ati “U Rwanda rufitemo inyungu cyane cyane muri aya masezerano kuko nk’uko mubizi, hari abantu tugishakisha bakoze ibyaha bya Jenoside hano mu Rwanda na n’ubu bakihishahisha hirya no hino mu bindi bihugu, muri byo harimo na Congo.”
Aya masezerano azakuraho inzitizi z’amategeko zajyaga zibaho, aho hari aho bajyaga bashaka kuzana abakekwaho ibyaha cyangwa abashaka kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda cyangwa muri Congo ariko bikabangamirwa n’uko nta masezeraho yo guhererekanya abanyabyaha ariho.
Ibihugu bitandukanye byanze kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside ku mpamvu zirimo ko nta masezerano bifitanye na rwo agenga icyo gikorwa.
Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (Midimar), igaragaza ko muri Congo habarurwa impunzi z’abanyarwanda bagera ku bihumbi 10.
Kugeza ubu Congo nta wukekwaho ibyaha bya Jenoside irohereza mu Rwanda cyangwa ngo imuburanishe, icyakora yataye muri yombi babiri bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Abo ni Jean-Baptiste Gatete wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi mu yahoze ari Byumba na Ildephonse Hategekimana wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe bombi bakatiwe gufungwa burundu.
Abategetsi ba Repubulika ya Congo bigeze gutangaza ko barimo gushaka Protais Mpiranya wahoze ari umuyobozi w’umutwe warindaga Habyarimana.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko kwemeza aya masezerano ari intambwe nziza iganisha ku bufatanye mu by’amategeko hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu guhangana n’abanyabyaha