Iyo uvuze umutekano muke abantu bumva intambara ibuza abaturage amahoro, ituze, ubwisanzure, umudendezo n’ukwishyira ukizana. Ibindi abantu bahurizaho bitera umutekano muke ni itoteza, ihohotera, ibura cyangwa ubwisanzure buke mu gutanga ibitekerezo, ibura ry’ubutabera, ukutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imvururu, amakimbirane, n’ibindi.
Abatuye agace cyangwa igihugu kirangwamo umutekano muke ntibatera imbere kubera ko iyo batahunze bahora bikanga icyabagirira nabi; bityo ntibabashe gukora. Dufashe urugero rw’igihugu kirimo intambara, abagituye bahorana ubwoba bwo kwicwa, gukomeretswa, kuva cyangwa kuvanwa mu byabo, guhohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gufatwa ku ngufu, n’ibindi.
Inzego z’Ubuyobozi z’igihugu kidafite umutekano ziba zidakomeye. Nta cyizere abaturage bazigirira kubera ko mu bigaragarira amaso nta cyo ziba zibagezaho. Ikindi ni uko nta wagishoramo imari bitewe n’uko aba atekereza ko isaha iyo ari yo yose ibikorwa bye bishobora gusenywa maze agahomba cyangwa akaba yagirirwa nabi.
Ubukungu bwa bimwe bihugu bwasubiye inyuma bitewe n’umutekano muke uterwa ahanini n’intambara, imyigaragambyo n’imvururu za Politiki.
Abaterankunga ntibirirwa batekereza ku gihugu kitarimo umutekano. Mu igenabikorwa ryabo bakirenza amaso; ndetse bamwe mu bakozi b’imwe mu Miryango idaharanira inyungu y’ubutabazi batinya kujya mu bihugu bifite umutekano muke kubera gutinya kugirirwa nabi dore ko hari aho imwe mu mitwe yitwaje intwaro ibashimuta yarangiza igasaba ingurane ishingira akenshi ku mafaranga ndetse hari n’ubwo ibica.
Abanyarwanda turi abahamya b’ingaruka z’umutekano muke ku iterambere ry’igihugu n’abagituye. Uwavuga ko nta mutekano na muke igihugu cyari gifite igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ntiyaba yibeshye. Ibyo bihe by’umutekano muke igihugu cyaciyemo byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwacyo.
Intambara, invururu, n’ibindi biterwa na byo si byo byonyine biteza umutekano muke. Hari ibindi bibuza abantu ituze n’amahoro. Aha twatanga urugero rw’inzara, indwara n’ubukene. Usibye kwiyumanganya no kwihagararaho, mu kuri umuntu ushonje cyangwa ubabajwe n’umubiri nta mutekano aba afite haba mu ntekerezo ndetse no mu mubiri.
Iterambere rugezeho uyu munsi rurikesha kuba rufite Ubuyobozi bwiza n’umutekano uhamye.
Raporo z’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye zakozwe mu myaka ishize zashyize U Rwanda mu bihugu bifite umutekano usesuye aho ugenda nta cyo wikanga na gito haba ku manywa ndetse na nijoro.
Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) muri Raporo yaryo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’ ryashyize U Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu birangwamo umutekano ku Isi.
Raporo ikorwa n’iri Huriro iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.
Muri iyi raporo (ya World Economic Forum) yasohotse ku itariki 5 Mata uyu mwaka U Rwanda rwahawe amanota 6.39; rukaba ari cyo gihugu rukumbi cyo ku Mugabane wa Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.
Na none raporo y’Ikigo Gallup yo mu mwaka wa 2015 yashyize U Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika nk’ahantu abantu bashobora kugenda mu masaha y’ijoro nta cyo bikanga.
Kuba U Rwanda rutekanye biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba inzego zarwo z’umutekano zikora kinyamwuga no kuba kandi zirangwa n’umurava n’ubwitange. Ikindi ni uko izo nzego zirimo Polisi zikorana neza n’abaturage hagamijwe iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.
Abaturage bagira uruhare runini mu kubungabunga umutekano binyuze mu gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira igishobora kubuza rubanda ituze n’amahoro.
Bamwe mu baturage bateye intambwe bashyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha. Mu babikoze harimo Abanyeshuri, abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, Abakaraningufu n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha. Kuri aba hiyongeraho Abayobozi mu nzego zitandukanye (iza Leta n’izigenga) biyemeje kuba Abambasaderi ba Polisi nk’Urwego rwa Leta zushinzwe by’umwihariko umutekano w’abantu n’ibyabo.
Polisi irashima ubufatanye bw’izindi nzego n’abaturage mu gukumira ibyaha n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano. Nubwo ariko bimeze bityo nta kwirara kugomba kubaho; ahubwo uko gushyira hamwe hagamijwe ineza y’igihugu n’abagituye gukwiye gukomeza.
Ndahamya ko buri wese yemera ko hataboneka Umupolisi cyangwa Umusirikare wo kuba ahantu hose ngo aharindire umutekano. Ibyo biha buri wese umukoro wo kuba ijisho ry’umutekano aho ari hose. Icyo buri Munyarwanda n’utuye U Rwanda basabwa ni ukwirinda icyaha aho kiva kikagera no gutangira ku gihe amakuru atuma gikumirwa no gufata uwagikoze cyangwa abagikoze.
Usibye inshingano zayo z’ibanze zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu n’abagituye. Mu byo ikora harimo koroza imiryango itishoboye iyiha inka, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu no gutera inkunga y’amafaranga abatwara abagenzi kuri moto, Abarobyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibikora kubera ko izirikana ko ubukene ari imbogamizi ikomeye ku mutekano urambye kuko butera bamwe kwiba no gukora ibindi binyuranije n’amategeko bihungabanya umutekano.
Ni muri urwo rwego buri mwaka igira ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo aho ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Mu byo yakoze mu Kwezi kwayo k’uyu mwaka kwasojwe kuya 16 Kamena harimo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo zisaga 3400 n’Ibigo nderabuzima 20, kugeza amazi meza ku miryango isaga 600; hakiyongeraho kwishyurira umusanzu w’ubwisungane bw’ubwishingizi bwo kwivuza imiryango isaga 700.
Yagiranye kandi ibiganiro n’abaturage basaga 16,000 n’abanyeshuri bagera ku 92,000 byibanze ku kubakangurira kwirinda ibyaha; kandi yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage gukora ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo guhanga imihanda no gusana ibiraro.
Zirikana ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye ry’igihugu n’abagituye; bityo dufatanye gukumira icyawuhungabanya.
Source : RNP