Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bose cyane abaturiye za pariki bumva cyane ko ari ingenzi mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kuko babyungukiyemo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2017 ubwo yitabiraga inama ya 41 y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo ku rwego rw’Isi ibera mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika bishishikajwe no kubyaza umusaruro imiterere yabyo ngo biteze imbere ubukungu ndetse bigere ku iterambere.
Yagize ati “Icyiciro cyo gutanga serivisi by’umwihariko ubukerarugendo bitanga amahirwe ku baturage ndetse n’urubyiruko rukabona imirimo. Iki cyiciro ni cyo u Rwanda rwungukiramo cyane mu byo rwinjiza biva mu mahanga ariko dukwiriye kandi dushobora kurushaho.”
Hashize igihe u Rwanda rutangaje ko abaturiye za pariki bahabwa 5% y’ibyinjizwa mu bukerarugendo aho bubakirwa ibikorwa remezo binyuranye birimo amashuri, imihanda n’ibindi, bityo bigatuma bagira uruhare mu kurinda izo pariki n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima byinjiriza u Rwanda atari make buri mwaka.
Yakomeje asobanura ko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza kuko bifasha gucunga ibikurura ba mukerarugendo n’ibyo binjiriza igihugu, ati “Abanyarwanda, cyane cyane baturanye za pariki ndetse n’ahandi hantu nyaburanga, ari ingenzi cyane mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”
Yunzemoa ti “Uruhare rwa guverinoma n’abakora mu bukerarugendo ni uguhora hatangwa uburezi bufite ireme n’amahugurwa y’ubunyamwuga. Turi gushyira ingufu cyane mu gushora imari mu mitangire ya serivisi kugira ngo dushyigikire iterambere ry’ubukerarugendo.”
Aha Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko indege y’igihugu ya RwandAir ari yo mpamvu ikomeje kwagura aho yerekeza ku Isi no muri Afurika cyane cyane, ndetse n’imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ikaba izafasha niyuzura.
Mu rwego kandi rwo kurushaho gushishikariza abatuye Afurika kugenderanirana, u Rwanda rufatanyije na Uganda na Kenya rwashyizeho uruhushya rw’inzira rumwe (visa) aho uje muri kimwe muri ibi bihugu bitamusaba kongera gusaba urundi ruhushya
Perezida Kagame yasoje asaba ko hakenewe ubutwererane burushijeho ku mugabane wa Afurika ngo bifashe hongerwe umubare w’abakerarugendo n’abashora imari hagati yabo mu bihugu bya Afurika.
Source: Izubarirashe