Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeli inzobere z’ umuryango w’ Abibumbye zasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutangiza ibirego ku byaha birimo ubwicanyi n’ iyicarubozo bikorerwa mu Burundi hagatungwa agatoki abayobozi bakuru b’ iki gihugu.
Izi nzobere zivuga ko zakoze urutonde rw’ abayobozi bakuru bakekwaho ibi byaha, zigaragaza, amazina y’ ukekwaho icyaha, igihe icyaha cyakorewe, n’ uko cyakozwe.
Komisiyo y’ Umuryango w’ abibumbye ivuga ko uwagera mu Burundi yabona ibimenyetso by’ uko ibyo byaha byabayeho kandi n’ ubu bikomeje gukorwa. Iyi komisiyo ivuga ko ibi byaha bifitwemo uruhare n’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu.
Izi mpuguke eshatu za UN zatoranyijwe n’ Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW, muri Nzeli 2016, zivuga ko mu Burundi hari icyuka cy’ ubwoba(Climate of fear).
The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko muri raporo aba bagenzacyaha/ izi mpuguke bagaragaje ko mu Burundi abantu bakomeje kuburirwa irengero, guhohoterwa bishingiye ku gitsina, n’ ibindi.
Iyi raporo ivuga ko nubwo ibyo byaha byose bikorwa ngo ababikorwa ntibakurikirwa kuko muri iki gihugu hari umuco wo kudahana, ibi bakabiheraho basaba ICC gufungura ibirego vuba bishoboka.
Ngo impamvu basaba ko byakorwa mu maguru mashya ngo ni uko u Burundi bwasabye kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ngo ibyo byaha bidakurikiranywe vuba na bwangu byazasaba ko ICC ihabwa uburenganzira n’ akanama gashinzwe amahoro ku Isi uburenganzira bwo gukurikirana ibyo byaha.
Perezida Nkurunziza abifitemo uruhare?
Muri Mata 2015 nibwo mu Burundi handutse imvururu zishingiye kuri politiki zikongejwe n’ uko Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ayoboye magingo aya itavugwaho rumwe.
Amakuru UN ihabwa n’ imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ni uko izo mvururu zahitanye ababarirwa hagati ya 500 na 2000, ibihumbi 400 bagakurwa mu byaho naho abanyapolitiki batavugarumwe n’ ubutegetsi babarirwa muri za mirongo bagahunga igihugu.
Perezida Petero Nkurunziza
Raporo y’ izi mpuguke za UN ivuga ko ibi byaha bikorwa n’ inzego zishinzwe umutekano zirimo abakomeye mu gishirikare no mu gipolisi, n’ urubyiruko rushyigikiwe n’ ishyaka riri kubutegetsi ruzwi ku izina ry’ Imbonerakure.