• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa UN rw’abayobozi bakuru mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa UN rw’abayobozi bakuru mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Ubwanditsi 04 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeli inzobere z’ umuryango w’ Abibumbye zasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutangiza ibirego ku byaha birimo ubwicanyi n’ iyicarubozo bikorerwa mu Burundi hagatungwa agatoki abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Izi nzobere zivuga ko zakoze urutonde rw’ abayobozi bakuru bakekwaho ibi byaha, zigaragaza, amazina y’ ukekwaho icyaha, igihe icyaha cyakorewe, n’ uko cyakozwe.

Komisiyo y’ Umuryango w’ abibumbye ivuga ko uwagera mu Burundi yabona ibimenyetso by’ uko ibyo byaha byabayeho kandi n’ ubu bikomeje gukorwa. Iyi komisiyo ivuga ko ibi byaha bifitwemo uruhare n’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Izi mpuguke eshatu za UN zatoranyijwe n’ Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW, muri Nzeli 2016, zivuga ko mu Burundi hari icyuka cy’ ubwoba(Climate of fear).

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko muri raporo aba bagenzacyaha/ izi mpuguke bagaragaje ko mu Burundi abantu bakomeje kuburirwa irengero, guhohoterwa bishingiye ku gitsina, n’ ibindi.

Iyi raporo ivuga ko nubwo ibyo byaha byose bikorwa ngo ababikorwa ntibakurikirwa kuko muri iki gihugu hari umuco wo kudahana, ibi bakabiheraho basaba ICC gufungura ibirego vuba bishoboka.

Ngo impamvu basaba ko byakorwa mu maguru mashya ngo ni uko u Burundi bwasabye kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ngo ibyo byaha bidakurikiranywe vuba na bwangu byazasaba ko ICC ihabwa uburenganzira n’ akanama gashinzwe amahoro ku Isi uburenganzira bwo gukurikirana ibyo byaha.

Perezida Nkurunziza abifitemo uruhare?

Muri Mata 2015 nibwo mu Burundi handutse imvururu zishingiye kuri politiki zikongejwe n’ uko Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ayoboye magingo aya itavugwaho rumwe.

Amakuru UN ihabwa n’ imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ni uko izo mvururu zahitanye ababarirwa hagati ya 500 na 2000, ibihumbi 400 bagakurwa mu byaho naho abanyapolitiki batavugarumwe n’ ubutegetsi babarirwa muri za mirongo bagahunga igihugu.

-7880.jpg

Perezida Petero Nkurunziza

Raporo y’ izi mpuguke za UN ivuga ko ibi byaha bikorwa n’ inzego zishinzwe umutekano zirimo abakomeye mu gishirikare no mu gipolisi, n’ urubyiruko rushyigikiwe n’ ishyaka riri kubutegetsi ruzwi ku izina ry’ Imbonerakure.

2017-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Ubwanditsi 12 Oct 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 26 Jun 2024
Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Ubwanditsi 21 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2
Amakuru

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Ubwanditsi 26 Sep 2024
Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera
Mu Mahanga

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Ubwanditsi 06 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru