Abarenga 30 bafungiye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro kubera ko bahawe serivisi z’ubuvuzi ntibishyure.
Aba baturage bivurije mu bitaro bya masaka barangije babura ubwishyu bategekwa kutava mu bitaro kugeza igihe bazaba bamaze kwishyura.
Muri aba baturage bategetswe kudasohoka mu bitaro harimo abishyuzwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi magana atanu (500000RWF) y’u Rwanda, bose bahuriza ku kibazo cy’ubukene ko aricyo cyatumye batabasha kubona amafaranga yo kwishyura, ikindi nuko aba bivuje nta mituweli de sante bagira.
Marcel Uwizeye umuyobozi w’ibitaro bya Masaka yatangaje ko koko aba baturage batemerewe kuva mu bitaro kugeza ubwo bazaba bamaze kwishyura gusa avuga ko imvugo ikoresha yuko bafunze atari nziza.
Yakomeje avuga ko iki kibazo gishingiye ku myumvire y’abaturage ko serivisi z’ubuvuzi kwa muganga batazishuyura abandi bakaba bafite ikibazo cy’ubushake buke kuko bamwe muri bo batangiye bavuga ko nta mafaranga nyuma bakaza kwishyura.
Mu gihe ibitaro bivuga ko aba baturage bitazemera ko basohoka batisyuye, bamwe mubo twaganiriye badutangarije ko bo ntacyo bakora keretse ibitaro ngo nibibaha akazi bakazajya bakoropa kuko ntaho babona ho kuvana ayo mafaranga yo kwishyura abandi bavuga ko bizeye ko Imana izabacira inzira bakabona aho bakura ayo mafaranga kuko bo ntaho bayavana bakaba bakomeje batangaza ko babayeho kuri Mana mfasha kuko n’ibyo kurya bibatunga mu gihe bakiri ku bitaro babizanirwa n’abagiraneza.
Ibitaro bya Masaka biri mu ihurizo ryo gushaka amafaranga y’abaza kwivuza batagira mituweli umuyobozi wabyo avuga ko bibangamye kugumana abavuye mu bitaro bagakira kuko ari abantu ubona basilimutse banakomeye kandi basobanukiwe ikindi nuko abana babo badakwiye kuguma mubitaro ngo bahatinde kandi barakize kuko bashobora kuhagirira izindi ngaruka ariko akavuga ko nabo nta bundi buryo babigenza kuko nabo ntaburyo basobanurira umugenzuzi w’Imari aho miliyoni zigera ku ijana na mirongo ine(140) zagiye akaba yavuze ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose .
Mu kwezi kwa karindwi ibitaro bya Masaka byahombye miliyoni cumi nimwe (11),kubera abantu bivuje ntibishyure, mu kwezi kwa munani gushize abantu 37 bagombaga kwishyura miliyoni 2.5 ariko ibitaro byabonye ibihumbi 760 gusa.
Mu myaka itanu ibitaro bimaze bikora bimaze guhomba miliyoni zisaga 140 z’amafaranga y’u Rwanda, benshi mu badafite ubwisungane mu kwivuza bavuga ko batigeze bashyirwa mu byiciro by’ubudehe abandi nabo bavuga ko babuze amafaranga yo kwishyura kugira ngo babone Mituweli.
Ibitaro bya Masaka byakira abaturage ibihumbi bitanu (5000) buri kwezi, ikibazo cy’abahabwa serivisi mu bitaro kimaze iminsi cyumvikana hirya no hino mu bitaro byo mu Rwanda no bigo nderabuzima bya leta, Minisiteri y’ubuzima iri gukusanya amakuru y’abavurwa mu bitaro hirya no hino mu gihugu ariko ntibishyure serivisi z’ubuvuzi.
Norbert Nyuzahayo