Jay Polly akomeje kotswa igitutu n’abafana bamugaya ndetse bavuga ko yitesheje agaciro nyuma y’aho bivuzwe ko yibye Telephone z’umuyamakuru kugeza ubu akaba atarazimusubiza ndetse akaba yaragiye yinangira kwitaba inzego z’umutekano ubwo zamubazaga kuri iki kibazo.
Intandaro y’iki kibazo nk’uko bigaragara ni Telephone z’umunyamakuru Ntwali Anaclet uzwi nka Naty yavuze ko yibwe n’insoresore zari kumwe na Jay Polly ,ariko Telephone uko ari ebyiri zikaba zaratwawe na Jay Polly ,ibi bikaba byarabaye ku italiki ya 6 Kanama 2017 mu mujyi wa Nyanza.
Aganira na rushyashya.net , Ntwali Anaclet uzwi ku izina rya Naty yavuze ko Jay Polly n’abasore bari kumwe baje bakamwaka telefoni 2 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 100,000 n’igikapu cyarimo ibyangombwa.
Gusa ngo nyuma Naty yaje kwitabaza inzego z’umutekano ndetse zitegeka Jay Polly gusubiza izi Telephone ,Naty agira ati: ” Nyuma y’uko Telephone zibwe nagerageje kubishyira ku mbuga nkoranyambaga ,hari ku italiki 6 kanama ku manywa mu byukuri nagirango mbashe kumenya aho Jay Polly atuye hanyuma abashe gufatwa kuko abashinzwe umutekano bari bambwiye ko mbanza kumenya aho atuye, gusa hagati aho umupolisi w’i Nyanza wakurikiranaga iki kirego yahamagaye Jay Polly amutegeka kumpa Telephone zanjye ,Jay Polly twarahuye ariko ambwira ko asigaranye imwe ko indi azampa amafaranga nkagura indi “.
Aha ngo Naty yakomeje guhamagara Jay Polly ariko akanga gufata Telephone bituma yerekeza kuri Police mu mujyi wa Kigali ngo bamufashe muri iki kibazo ,gusa ngo mu gihe yari akirimo kwitabaza inzego z’umutekano yahuye na Jay Polly kuri The Mirror hotel mu mujyi wa Kigali hanyuma Jay Polly avuga ko afite ikibazo cy’ubukene, Naty ati” icyo gihe naramwumvise kuko yambwiraga ibibazo afite hanyuma mubwira ko byibura yanshakira ibihumbi 50.000 frw nkaba nakongera nkagura iyange ,arabyandika aranabisinyira ,hari ku italiki 14 avuga ko bitarenze 19 azaba yayampaye”.
Naty yakomeje agira ati” Yakomeje kumbeshya (Jay Polly ) rimwe akambwira ngo abantu bo muri Kigali Up ntibaramwishyura nihangane, ngo hari ibibazo by’imisoro ,akambwira ko birara bikemutse ,ubundi nkamwumva mu birori bitandukanye ariko akanga akambwira ko yabuze amafaranga yo kunyishyura ,ibi nabifashe nk’ubu escrot (Ubwambuzi )”.
Kugeza ubu Ntwali Naty avuga ko yongeye kuvugana na Jay Polly ariko amuhamagaje Numero ya Telephone y’undi muntu kuko iye atayifataga maze amubwira ko amwishyura kuri uyu wa mbere bitarenze saa sita z’amanywa ariko akaba yakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere ndetse yamuhamagara ntayifate.
Uko iki kibazo cyagiye gikura ndetse n’itangazamakuru rikakivugaho ni nako abantu batandukanye bakundaga uyu muraperi Jay Polly bagaragaza ko arimo kwitesha agaciro ko batari bamuziho imico y’ubujura ,ubuhemu n’ubwambuzi bakavuga ko aramutse atisubiyeho umuziki we wasubira hasi ndetse bikaba byamukururira urwango mu muryango Nyarwanda.
Uyu munyamakuru kuri uyu mugoroba nibwo yadutangarije ko ibyakozwe na Jay Polly biteye isoni kandi ko atazamwihanganira n’umunsi n’umwe ati” Ikibazo cyanjye na Jay Polly cyafashe indi ntera ,nagiye mwihanganira hari n’ubwo Polisi yashakaga kumufunga ariko nkavuga nti wenda ejo azanyishyura ,ariko ubu byasubiye i rudubi , ubu ejo ndasubira kuri Police ,hanyuma mbabwire aho bigeze barambwira icyo gukora kuko narabivuze nawe arabizi(Jay Polly) ikibazo dufitanye kirakomeye “.
Ikindi ni uko uyu munyamakuru ngo agiye gutangaza ibiganiro yagiye agirana na Jay Polly kuri Telephone amubeshya ko azamwishyura bikaba byageze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Taliki ya 4 Nzeli nta gikozwe ,gutangaza ibi ngo bizatuma abashidikanyaga kuri iki kibazo cy’umwenda Jay Polly abereyemo Naty bamenya ukuri kwabyo .
Ni mu gihe twagerageje kuvugana n’umuhanzi Jay Polly ariko inshuro nyinshi twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntiyigeze atwitaba ngo atubwire kuri uyu mwenda ushobora gutuma abakunzi be bamutera icyizere.
Norbert Nyuzahayo