Ubwoba buriyongera kuri Leta Zunze ubumwa za Amerika ko Korea ya ruguru ishobora kurekura Bombe ya Hydrogen ivuye ku cyogajuru (satellite) ikagwa ku butaka bwa Amerika miliyoni z’abantu zikahagwa.
Korea ifite H-bomb ntoya ishobora gutwarwa n’icyogajuru ikanaraswa igiturutseho
Ibyogajuru bibiri bya Korea ya ruguru zitwa Kwangmyongsong-3 na Kwangmyongsong-4 muri iyi minsi ziri kuzenguruka isi ku nzira yayo aho zigeze ku kirere cya Amerika.
Inzobere mu by’umutekano zifuza ko satellites zo kwa Kim zajya zibanza kugenzurwa mbere yo gufata mu isanzure kubera ubwoba ko zishobora gukoreshwa mu kurekura ziriya Bombe a Hydrogene kuri USA.
Bibayeho iturika rihambaye byateza ryahurirana n’ibiturika n’amashanyarazi ya Amerika umuriro ukaba mubi cyane ugahitana za miliyoni nyinshi cyane z’abantu kandi Amerika ikaba umwijima by’imyaka myinshi.
Ibyogajuru bibiri bya Korea ziri mu kirere ngo zishobora gushyirwaho ziriya bombe kuko iki gihugu cyageze ku rwego rwo kuzigira nto cyane (miniaturization).
Ubu Korea ntikeneye ikindi cyayifasha kurekura ziriya bombe kuko bigeze aho zikoze ku buryo no kurasirwa kure cyane mu kirere ubu bishoboka.
Mu cyumweru gishize Perezida Kim yagaragaye iruhande rwa Hydrogen bomb aho bazitunganyiriza ari kumwe n’abasirikare bakuru.
Mu cyumweru gishize Kim yagaragaye muri Laboratoire ari iruhande rwa H-bomb
Bombe nk’iriya ngo ishobora gushyirwa mu cyogajuru muri biriya bya Korea cyangwa se zikaba ubu zinariho kuko biri mu kirere. Ibi ni bimwe mu bihangayikishije leta ya Washingiton.
Peter Pry inzobere akaba n’umuyobozi mu rwego rw’umutekano imbere muri USA yavuze ko bishoboka ko Korea yashyira intwaro kirimbuzi ku cyogajuru cyayo iyo ntwaro ikaba yarasirwa mu kirere cya USA.
Jim Oberg umwe mu banyamerika bacye cyane babashije gusura ahantu Korea ya ruguru ihagurukiriza ibyogajuru byayo nawe yavuze ko afite ubu bwoba.
Oberg yavuze ko US zikwiye gukora ibishoboka zikamenya icyo ibyogajuru bya Korea bihagurukanye mbere yo kujya mu isanzure no kunyura hejuru ya US.
Nawe yemeza ko ibyogajuru byabo bashobora kubyifashisha mu gutwara intwaro kirimbuzi bamaze igihe kinini bagerageza kugira ntoya cyane.
Ubwo Jim Oberg yasuraga aho Korea ihagurukiriza ibyogajuru byayo bamuhamirije ko nta kindi bigamije uretse umugambi w’ubushakashatsi, ariko ubu avuga ko atakwizera ibyo yabwiwe.
Korea ya ruguru isanzwe ifite n’izindi missile zambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missiles,ICBMs) zishobora kuraswa ku ntera ya 5,500Km.
Ubuhangange mu mbaraga kirimbuzi Korea imaze kugira no kugaragaza muri iyi minsi ishize bumaze gutuma Perezida Donald Trump agabanya amarere yari afite yo kubarasaho nk’uko yabivugaga mu minsi ishize.
Ubu Perezida Trump ashyize imbere cyane gushaka umuti biciye muri Dipolomasiya.
Perezida Kim ushyigikiwe n’Ubushinwa n’Uburusiya yabijije icyuya Amerika n’inshuti zayo
H-Bomb ngo bayirekuriye kuri USA haba umuriro udasanzwe wahitana za miliyoni nyinshi z’abantu ugasiga Amerika mu icuraburindi. Abanyamerika babifitiye ubwoba