• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Editorial 06 Sep 2017 ITOHOZA

Abasirikare batatu muri Lesotho barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Lt General Khoantle Motsomotso, baguye mu kurasana mu bikorwa byabaye kuri uyu Kabiri ahagana saa yine z’igitondo.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo, Tanki Mothae, yemeje ko hakiri gukorwa iperereza ku rupfu rw’abo basirikare rwabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Ratjomose kiri mu Murwa Mukuru Maseru.

Nk’uko ikinyamakuru Time cyabitangaje, abasirikare bakuru barimo Colonel Tefo Hashatsi na Lt Colonel Bulane Sechele bashinjwa kwica Lt General Maaparankoe Mahao uheruka kwitaba Imana no kugerageza guhirika ubutegetsi kuwa 30 Kanama 2014, binjiye ku ngufu mu biro by’Umugaba w’Ingabo, Lt General Motsomotso.

Umurinzi w’Umugaba w’Ingabo wari hanze ngo yumvise urusaku rw’amasasu ahita yirukira mu biro. Umutangabuhamya yavuze ko abasirikare bahise bagwa aho, undi umwe yihutanwa kwa muganga ari naho yaguye.

Kugeza ubu impamvu zatumye uku kurasana kubaho ntabwo ziramenyekana, ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri nta gikuba cyari cyigeze gicika mu gisirikare.

Lt General Motsomotso yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Lt General Tlali Kamoli wirukanwe bisabwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yakoraga iperereza ku rupfu rwa Lt General Maaparankoe Mahao wari wishwe.

-7920.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Lesotho, Lt General Khoantle Motsomotso, yishwe arashwe

Uyu musirikare mukuru yaherukaga kwanga gutanga abasirikare umunani bashinjwaga kurasa ku rugo rw’Umugore wa Minisitiri w’Intebe n’urw’uwari Umuyobozi wa Polisi, barimo Col Hashatsi na Lt Colonel Sechele.

2017-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2021
Ibizamini  ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Editorial 09 Nov 2016
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Editorial 13 May 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)

Editorial 23 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu
Amakuru

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Editorial 03 Sep 2021
Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga
SHOWBIZ

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Editorial 24 Apr 2018
Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi  bwiza bafite
Mu Mahanga

Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite

Editorial 14 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru