Abasirikare batatu muri Lesotho barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Lt General Khoantle Motsomotso, baguye mu kurasana mu bikorwa byabaye kuri uyu Kabiri ahagana saa yine z’igitondo.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo, Tanki Mothae, yemeje ko hakiri gukorwa iperereza ku rupfu rw’abo basirikare rwabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Ratjomose kiri mu Murwa Mukuru Maseru.
Nk’uko ikinyamakuru Time cyabitangaje, abasirikare bakuru barimo Colonel Tefo Hashatsi na Lt Colonel Bulane Sechele bashinjwa kwica Lt General Maaparankoe Mahao uheruka kwitaba Imana no kugerageza guhirika ubutegetsi kuwa 30 Kanama 2014, binjiye ku ngufu mu biro by’Umugaba w’Ingabo, Lt General Motsomotso.
Umurinzi w’Umugaba w’Ingabo wari hanze ngo yumvise urusaku rw’amasasu ahita yirukira mu biro. Umutangabuhamya yavuze ko abasirikare bahise bagwa aho, undi umwe yihutanwa kwa muganga ari naho yaguye.
Kugeza ubu impamvu zatumye uku kurasana kubaho ntabwo ziramenyekana, ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri nta gikuba cyari cyigeze gicika mu gisirikare.
Lt General Motsomotso yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Lt General Tlali Kamoli wirukanwe bisabwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yakoraga iperereza ku rupfu rwa Lt General Maaparankoe Mahao wari wishwe.
Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Lesotho, Lt General Khoantle Motsomotso, yishwe arashwe
Uyu musirikare mukuru yaherukaga kwanga gutanga abasirikare umunani bashinjwaga kurasa ku rugo rw’Umugore wa Minisitiri w’Intebe n’urw’uwari Umuyobozi wa Polisi, barimo Col Hashatsi na Lt Colonel Sechele.