Umuzamu wa Rayon Sports, Evariste Mutuyimana, yasanzwe aho yabaga mu nzu yitabye Imana azize uburwayi butaramenyekana.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017.
Gakwaya Olivier yabwiye itangazamakuru ati “Ayo makuru ni yo, basanze yaguye mu nzu aho yabaga wenyine.”
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, we yatangaje ko Mutuyimana yakundaga kurwara indwara itazwi.
Yagize ati “Hari igihe yajyaga afatwa n’indwara tutazi ubwoko bwayo ariko ijya kumera nk’igicuri akagwa hasi. Rimwe na rimwe twabaga turi mu mwiherero akagira ikibazo tugahita tumufata, ubundi abaganga bakaza bakamwitaho akongera akagarura imbaraga. Mu gitondo (kuri uyu wa Kabiri) rero byashoboka ko yahuye n’iki kibazo akabura umufasha kuko mukuru we babana atari mu rugo.”
Inkuru y’incamugongo ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’aba Rayon Sports ije mbere y’umunsi umwe ngo iyi kipe ikine na AS Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2017, mu irushanwa rya Agaciro Development Fund.
Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora imyitozo iminota mike mbere yo kujya muri gahunda zo kumuherekeza.
Mutuyimana ni Umunyarwanda wavutse ku ya 7 Gicurasi 1988. Yamenyekanye akinira Police FC, aho yaje kuva yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya.
Uyu muzamu wanakiniraga ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma yo kubengukwa na Rayon Sports, ikipe yari amazemo umwaka ndetse akaba yaratwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ya 2016/2017.
Nyakwigendera Evariste Mutuyimana