• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 12 Sep 2017 ITOHOZA

Umuzamu wa Rayon Sports, Evariste Mutuyimana, yasanzwe aho yabaga mu nzu yitabye Imana azize uburwayi butaramenyekana.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017.

Gakwaya Olivier yabwiye itangazamakuru ati “Ayo makuru ni yo, basanze yaguye mu nzu aho yabaga wenyine.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, we yatangaje ko Mutuyimana yakundaga kurwara indwara itazwi.

Yagize ati “Hari igihe yajyaga afatwa n’indwara tutazi ubwoko bwayo ariko ijya kumera nk’igicuri akagwa hasi. Rimwe na rimwe twabaga turi mu mwiherero akagira ikibazo tugahita tumufata, ubundi abaganga bakaza bakamwitaho akongera akagarura imbaraga. Mu gitondo (kuri uyu wa Kabiri) rero byashoboka ko yahuye n’iki kibazo akabura umufasha kuko mukuru we babana atari mu rugo.”

Inkuru y’incamugongo ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’aba Rayon Sports ije mbere y’umunsi umwe ngo iyi kipe ikine na AS Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2017, mu irushanwa rya Agaciro Development Fund.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora imyitozo iminota mike mbere yo kujya muri gahunda zo kumuherekeza.

Mutuyimana ni Umunyarwanda wavutse ku ya 7 Gicurasi 1988. Yamenyekanye akinira Police FC, aho yaje kuva yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya.

Uyu muzamu wanakiniraga ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma yo kubengukwa na Rayon Sports, ikipe yari amazemo umwaka ndetse akaba yaratwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ya 2016/2017.

-7962.jpg

Nyakwigendera Evariste Mutuyimana

2017-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Ubwanditsi 26 Jul 2019
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Venant Musoni  wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Ubwanditsi 06 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro
Mu Rwanda

Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Ubwanditsi 05 Jul 2018
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Ubwanditsi 14 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru