• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 15 Sep 2017 ITOHOZA

Abarinda Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa bafashe umwanzuro wo kwima uburenganzira umushakashatsi François Graner washaka kwinjira mu ishyinguranyandiko ry’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi Graner uyobora ikigo cy’ubushakashatsi, CNRS, yatanze ikirego nyuma yo kwangirwa kugera mu ishyinguranyandiko rya Mitterand hagendewe ku mategeko agenga ubushyinguro bw’inyandiko z’abayobozi bakuru. Izo nyandiko za Mitterand zicungwa n’uwahoze ari Minisitiri witwa Dominique Bertinotti.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, abarinda Itegeko Nshinga bafashe icyo cyemezo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, bagaragaza ko kutemerera Graner kwinjira muri izo nyandiko ntaho binyuranye n’Itegeko Nshinga.

Basobanura ko mu kurinda inyandiko z’abayobozi bakuru, ubishinzwe ashobora kugira izo yagira ababikeneye kuzigeraho mu gihe zishobora kuba zifite amakuru y’ibanga y’ubutegetsi. Ibyo bigakorwa mu nyungu rusange.

Icyemezo cyasobanuye ko uwo mwihariko ku kugera ku nyandiko za Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, n’abandi bagize Guverinoma ntaho binabangamiye ubwisanzure mu itumanaho.

Muri Mata 2015, u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ibikorwa byabwo na Guverinoma y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1995, nyamara si ko byagenze kuko zose atari ko zafunguriwe amaso ya rubanda.

U Rwanda ntirusiba kugaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gutera inkunga Guverinoma yariho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bwo bubitera utwatsi. Nyamara kuba hari inyandiko butemera ko zijya ahabano ababikurikiranira hafi bakabibonamo inzira yo guhisha uruhare rwabwo muri Jenoside.

Umushakashatsi Graner wanditse ibitabo byinshi ku Rwanda anakorana bya hafi n’umuryango “Survie” uharanira impinduka za politiki y’u Bufaransa kuri Afurika.

Uretse izo nyandiko, umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda urimo agatotsi kuko rubushinja gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside, aho kubafata ngo bubohereze mu Rwanda cyangwa ngo bubaburanishe, dore ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga.

-7970.jpg

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand

2017-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka

Ubwanditsi 19 Aug 2021
Paris : Urujijo ni rwose  mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Paris : Urujijo ni rwose mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Ubwanditsi 09 May 2016
Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona
Amakuru

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 03 Jul 2021
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Mu Mahanga

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru