Perezida Paul Kagame ari muri Amerika akaba yitabiriye Inama ibera ku kirwa cya Nantucket muri Leta ya Massachussets, ikirwa ubusanzwe kiganwa na ba mukerarugendo batabarika.
Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yasangizaga abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’abarimu muri kaminuza bitabiriye iyi nama ngarukamwaka ya Nantucket Project, ihuriza hamwe abagera kuri 500 baganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye
Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kwiyunga bagafatanya kubaka igihugu, Guverinoma nayo igakora ibishoboka byose ngo abashoramari barugane kandi bizeye ko ari igihugu bazabonamo umutekano wabo n’ishoramari ryabo.
Perezida Kagame yagize umwanya w’ikiganiro cyagarukaga ku kubabarira, yubakira ku nzira u Rwanda rwanyuzemo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kubabarira no kongera kwiyubaka ari ibintu u Rwanda rwari rukeneye cyane nk’igihugu cyari cyaratakaje ibintu byose muri Jenoside.
Yagize ati “Igihugu cyose cyagizweho ingaruka, haba ku ruhande rw’abahigwaga cyangwa se ababikoze. Twagombaga gushaka uburyo bwo kwiyunga. Twararebanye turibaza ngo ni gute twakwiyunga tugatangira kwiyubaka? Twagombaga kugira amahitamo dukora.”
Yakomeje avuga ko urwo rugendo rwagombaga kujyana no kuganira hagati y’Abanyarwanda hakarebwa imvano y’ibibazo n’uburyo bwo kubirenga.
Yakomeje agira ati “Byaje kugaragara ko buri wese hari igihombo yagize. Nta muryango n’umwe mu Rwanda utaragize icyo uhomba. Twaje no gusanga ibyo dukeneye bitazava hanze y’igihugu, byagombaga guhera muri twe, bigakorwa natwe ubwacu.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko mu kongera kwiyubaka, Abanyarwanda babashije kumva neza ko ibyo badahuje aricyo bibaha imbaraga zabafasha kwiyubakira igihugu.
Nyuma y’urwo rugendo, yavuze ko ubu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari kandi cyabashije kumva neza ko ubukungu bwa mbere gifite ari abaturage, bagomba kugira ubushobozi n’ubumenyi bubafitiye akamaro n’igihugu cyabo.
Yagize ati “Nka Guverinoma twagombaga kubaka uburyo budufasha kumva neza ibyo abashoramari bakeneye. Umuntu wese uje mu Rwanda aba akeneye umutekano we ndetse n’ishoramari rye. Twagombaga gukora ibishoboka bikaboneka.”
Ibyo kandi byagendanye n’ishoramari mu ikoranabuhanga, ku buryo iyo munsi ari igihugu kibonekamo ikoranabuhanga na serivisi zirishingiyeho.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ku buryo rumaze kushyira insinga za internet zinyura mu butaka (fibres optiques) zingana na kilometero 4000 zihuza uturere twose, zifasha ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’amavuriro.
Yakomeje agira ati “Kubera iri shoramari mu bikorwaremezo, turi gushishikariza urubyiruko rwacu kwiga ibijyanye n’ubumenyi na Engineering. Twe dufata ikoranabuhanga nka kimwe mu bintu byatugeza ku iterambere.”
Inama ngarukamwaka ya Nantucket Project imaze kwitabirwa no gutangwamo ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; Steve Wozniak, umushoramari akaba n’umwe mu bashinze Apple Inc; Senateri John McCain n’abandi.
Inama y’uyu mwaka iri kuba kuva kuwa 14 – 17 Nzeri 2017 yanitabiriwe n’abakobwa barangije mu ishuri rya Gashora Girls Academy, banagize umwanya wo guhura na Perezida Kagame. Abitabira iyo nama bifashisha inkuru zitandukanye, bakagerageza gusangira ukuri ku bibera ku Isi.
The Nantucket Project yatangijwe mu 2010 n’umushoramari w’Umunyamerika Tom Scott ufite uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye rwa Nantucket Nectars afatanyije na Kate Brosnan.
Perezida Paul Kagame
Oswald Ruakshaza
Nantukect Project si inama yakwitabirwa n’umukuru w’igihugu. Tony Blair yagiyeyo amaze guterwa icyizere, arimo ashakisha akazi! Ntawundi ndumva wayigiyemo cyanga wayitumiwemo. Kuba rero Perezida wacu yaragiyeyo ashobora kuba ntacyo azavanayo nubwo aba agiye kuduhahira! Ese ubundi inama nkiriya iba yarateganyijwe mu ngengo y’imari?