• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Editorial 17 Sep 2017 ITOHOZA

Perezida Paul Kagame ari muri Amerika akaba yitabiriye Inama ibera ku kirwa cya Nantucket muri Leta ya Massachussets, ikirwa ubusanzwe kiganwa na ba mukerarugendo batabarika.

Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yasangizaga abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’abarimu muri kaminuza bitabiriye iyi nama ngarukamwaka ya Nantucket Project, ihuriza hamwe abagera kuri 500 baganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kwiyunga bagafatanya kubaka igihugu, Guverinoma nayo igakora ibishoboka byose ngo abashoramari barugane kandi bizeye ko ari igihugu bazabonamo umutekano wabo n’ishoramari ryabo.

Perezida Kagame yagize umwanya w’ikiganiro cyagarukaga ku kubabarira, yubakira ku nzira u Rwanda rwanyuzemo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kubabarira no kongera kwiyubaka ari ibintu u Rwanda rwari rukeneye cyane nk’igihugu cyari cyaratakaje ibintu byose muri Jenoside.

Yagize ati “Igihugu cyose cyagizweho ingaruka, haba ku ruhande rw’abahigwaga cyangwa se ababikoze. Twagombaga gushaka uburyo bwo kwiyunga. Twararebanye turibaza ngo ni gute twakwiyunga tugatangira kwiyubaka? Twagombaga kugira amahitamo dukora.”

Yakomeje avuga ko urwo rugendo rwagombaga kujyana no kuganira hagati y’Abanyarwanda hakarebwa imvano y’ibibazo n’uburyo bwo kubirenga.

Yakomeje agira ati “Byaje kugaragara ko buri wese hari igihombo yagize. Nta muryango n’umwe mu Rwanda utaragize icyo uhomba. Twaje no gusanga ibyo dukeneye bitazava hanze y’igihugu, byagombaga guhera muri twe, bigakorwa natwe ubwacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko mu kongera kwiyubaka, Abanyarwanda babashije kumva neza ko ibyo badahuje aricyo bibaha imbaraga zabafasha kwiyubakira igihugu.

Nyuma y’urwo rugendo, yavuze ko ubu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari kandi cyabashije kumva neza ko ubukungu bwa mbere gifite ari abaturage, bagomba kugira ubushobozi n’ubumenyi bubafitiye akamaro n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Nka Guverinoma twagombaga kubaka uburyo budufasha kumva neza ibyo abashoramari bakeneye. Umuntu wese uje mu Rwanda aba akeneye umutekano we ndetse n’ishoramari rye. Twagombaga gukora ibishoboka bikaboneka.”

Ibyo kandi byagendanye n’ishoramari mu ikoranabuhanga, ku buryo iyo munsi ari igihugu kibonekamo ikoranabuhanga na serivisi zirishingiyeho.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ku buryo rumaze kushyira insinga za internet zinyura mu butaka (fibres optiques) zingana na kilometero 4000 zihuza uturere twose, zifasha ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’amavuriro.

Yakomeje agira ati “Kubera iri shoramari mu bikorwaremezo, turi gushishikariza urubyiruko rwacu kwiga ibijyanye n’ubumenyi na Engineering. Twe dufata ikoranabuhanga nka kimwe mu bintu byatugeza ku iterambere.”

Inama ngarukamwaka ya Nantucket Project imaze kwitabirwa no gutangwamo ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; Steve Wozniak, umushoramari akaba n’umwe mu bashinze Apple Inc; Senateri John McCain n’abandi.

Inama y’uyu mwaka iri kuba kuva kuwa 14 – 17 Nzeri 2017 yanitabiriwe n’abakobwa barangije mu ishuri rya Gashora Girls Academy, banagize umwanya wo guhura na Perezida Kagame. Abitabira iyo nama bifashisha inkuru zitandukanye, bakagerageza gusangira ukuri ku bibera ku Isi.

The Nantucket Project yatangijwe mu 2010 n’umushoramari w’Umunyamerika Tom Scott ufite uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye rwa Nantucket Nectars afatanyije na Kate Brosnan.

-7982.jpg

Perezida Paul Kagame

2017-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Editorial 03 Apr 2017
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Editorial 30 Aug 2016
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Editorial 25 Jul 2017
New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 19 Sep 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Oswald Ruakshaza
    July 4, 20183:08 pm -

    Nantukect Project si inama yakwitabirwa n’umukuru w’igihugu. Tony Blair yagiyeyo amaze guterwa icyizere, arimo ashakisha akazi! Ntawundi ndumva wayigiyemo cyanga wayitumiwemo. Kuba rero Perezida wacu yaragiyeyo ashobora kuba ntacyo azavanayo nubwo aba agiye kuduhahira! Ese ubundi inama nkiriya iba yarateganyijwe mu ngengo y’imari?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.
Amakuru

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Editorial 08 Mar 2021
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode
INKURU NYAMUKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018
Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe  mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida  Kagame
Mu Mahanga

Wendy Waeni uzwiho kugira impano idasanzwe mu ndoto ze yabonanye n’ Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Kagame

Editorial 12 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru