Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2017, ni bwo Abanyarwanda bashinjwa kurema umutwe w’ingabo bagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abo ni Twagirimana Boniface, bivugwa ko ari Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda, Ndayishimye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, , Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.
Twagirimana Boniface
Ubushinjacyaha bubashinja kurema umutwe w’ingabo utemewe ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Uru rubanza rugitangira abaregwa bagaragarije urukiko ko polisi ngo itigeze ibaha umwanya wo kubonana n’abunganizi babo, aho ngo batanazi ibikubiye muri dosiye zabo.
Perezida w’iburanisha akaba yabahaye iminota 20 kugira ngo babashe kuganira na bo, urubanza rugakomeza.
Nyuma y’iminota 20 abaregwa baganira n’abavoka, urubanza rwahise rukomeza, aho ubushinjacyaha bwasomye ibyo bubashinja.
Abantu 9 bashinjwa kujya mu mitwe yitwaje Intwaro
Kugeza ubu aba bakekwa bavuga ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko bateretswe impapuro zibafunga.
Twagirayezu Fabien avuga ko atemera inyito z’ibyaha ashinjwa, aho ngo yanafashwe hari ibyo agiye gufasha bagenzi be (atasobanuye).
Ku wa 6 Nzeri 2017 ni bwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abo bakekwa, bakimara gufatwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko bakekwaho uruhare mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwinjira mu mutwe witwara gisirikare mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda atavuze izina.
Ibyaha baregwa
Ubushinjacyaha bwavuze ko intandaro y’ibyaha baregwa ari ihuriro ryashyizweho ryitwa P5 rigizwe na FDLR, CNRD, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi. Abazanywe mu rukiko ni abayobozi n’abayoboke ba FDU bari mu mugambi wa ririya huriro wo kurema umutwe wa gisirikare uhuriweho wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abayobozi ba FDU mu Rwanda bashinjwa kwakira inkunga binyuze kuri Western Union bakayikoresha mu gushaka abajya muri uriya mutwe, kubashakira ibyangombwa n’amatike azabageza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ukorera.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari batanu bamaze kugera muri uriya mutwe ndetse ko mu gusaka babonye agenda ya Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU irimo amazina y’abagiye, bikaba byarashimangiwe n’ibaruwa y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka yemeje ko banyuze ku mupaka wa Rusizi.
Mu baregwa kandi harimo batatu bashinja abayobozi bakuru ba FDU kubakangurira kujya muri icyo gisirikare gihuriweho, ndetse bakaba baranemeye ko babahaga amafaranga yo gushaka ibyangombwa, amatike n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha zirimo inyandiko mvugo z’ibazwa za bamwe mu bakekwa biyemereye ibyaha. Inyandiko zafatiwe mu iperereza ubwo basakaga n’izatanzwe na Tigo zerekana uko abaregwa bahamagaranaga bahana amakuru.
Amategeko avuga iki ku byaha bakekwaho?
Ingingo ya 459 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese urema umutwe w‟ingabo cyangwa akabisembura cyangwa akagirana amasezerano na zo, abikoresheje impano, igihembo, iterabwoba, igitugu, abigirira gushyigikira igitero cy’intambara cy‟ingabo zindi zitari izemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’tanu (15).
Umuntu wese wemera, ku bushake, kwinjira cyangwa gutorerwa kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).
Ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya n‟Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha.
Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika
Ingingo ya 461 na yo yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese:
Ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose ;
Ukora, muri iyo migambi ivugwa mu gaka ka mbere k’iki gika, icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika;
Ahanishwa igifungo cya burundu.
Na ho ingingo ya 462 ikavuga ku Ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.
Igira iti “ Umuntu wese ukora ubugambanyi bugamije ibyaha bivugwa mu ngingoya 461 y‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25), niba hari icyakozwe icyo ari cyo cyose gitegura ubwo bugambanyi.
Iyo habayeho ubwoshye bw’ubugambanyi buvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ariko ntibwemerwe, uwoheje ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).
Abaregwa uko ari icyenda bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo