• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Umuhanzi Meddy uba muri Amerika kuri ubu akaba amaze igihe abarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye agiye gutangiza umuyoboro( platform) uhuza ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’abashoramari.

Ni umuyoboro witwa eGa Connect ukaba ari umuyobora yashinze afatanyije n’inshuti ze nazo ziba muri Amerika arizo Mutesi Gentille na Ishimwe Charles, ukazafasha guhuza ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi cyangwa abafite imishinga ariko badafite abaterankunga kubashakira abashoramari bashora imari mu mishanga yabo kugira ngo birusheho kwaguka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Meddy yavuze ko aho baba muri Amerika bahafite abantu benshi bafite ubushobozi ndetse n’amafaranga ariko badafite aho bashora amafaranga yabo, bikaba aribyo byatumye batekereza gushyiraho uyu muyoboro.

Yakomeje avuga ko uyu muyoboro kandi uzafasha urubyiruko rufite imishinga ndetse n’ibitekerezo kuko bazajya bakira ibitekerezo byabo bityo bakabisuzuma hamwe n’abo bashoramari ibyo babonye byujuje ibisabwa bakabishoramo amafaranga bityo bikazafasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Mutesi Gentille we yavuze ko imishinga ndetse n’ibitekerezo bazibandaho ari bijyanye na Technology, energy, Media and Entertainment ndetse n’ibijyanye n’imideli akaba yashishikarije abantu bose bafite bene iyo mishanga ndetse n’ibitekerezo ariko badafite abaterankunga kubagana bakabahuza n’abashoramari bityo ibikorwa byabo bigatera imbere.

Charles Ishimwe yavuze ko uyu muyoboro ari amahirwe hagati ya ba rwiyemezamirimo bari mu Rwanda bagiye guhuza n’abashoramari kandi ko ari uburyo bwo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, bityo uyu muyoboro ukaba uzatanga umusanzu kuri Leta mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhanga imirimo.

eGa Connect izaba ifite ibiro I Kigali aho abazakenera ibitekerezo n’ubufasha bazajya babagana bityo imishinga yabo n’ibitekerezo bakabyakira ikindi ni uko izaba ifite urubuga rwa Internet umuntu azajya asura akiyandikisha bityo akazajya abasha kubona ibyo akeneye byose kuri eGa Connect.

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, kuri Park Inn Hotel iherer eye mu Kiyovu iki gikorwa kikazitabirwa na Minisitiri w’urubyiruko.

-8058.jpg

-8055.jpg

-8056.jpg

-8057.jpg

Norbert Nyuzahayo

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Ubwanditsi 11 Apr 2020
Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye
Amakuru

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 01 Feb 2025
POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0
Mu Mahanga

POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2016
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru