Nyuma yo kuba mu mateka mabi y’u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi, Padiri Theogene Iyakaremye yasanze umusanzu akwiye gutanga ari uwo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amahoro abinyujije mu muryango association de jeunes de saint Charles Lwanga (AJECL).
Kuri iki cyumweru, kuri Paroisse ya Butamwa mu Karere ka Kicukiro, urubyiruko rugera kuri 59 harimo abanyeshuri n’abatari abanyeshuri bahawe impamyabushobozi nyuma y’umwaka bigishwa ibijyanye n’amahoro, mu mushinga wiswe “Gwiza amahoro” wa AJECL.
Uru rubyiruko rwigishwa gutekereza neza no kujya mubikorwa babanje kureba niba byubaka umubano wabo n’Imana, bo ubwabo n’abandi n’ibintu byose kuko kunoza iyo mibano uko ari ine ari yo nzira yonyine yo kugira ituze ry’umutima ariyo mahoro nyakuri nk’uko Padiri abivuga.
Aganira n’itangazamakuru Padiri Iyakaremye yatangaje ko jenoside yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, we na bagenzi be bataramenya ibibazo biri mu gihugu.
Avuga kandi ko yatakaje benshi mu nshuti ze, ngo ariko ntiyiyumvishaga ukuntu abana bakinaga umunsi ku wundi ku ishuri bahise bahinduka abanzi bakanicwa. Ariko icyamushenguye cyane kwari ukubona urubyiruko rwishora mu bwicanyi.
Ati “Hari urubyiruko rwishoye mu bwicanyi muri jenoside atari uko rufite urwango, ahubwo ari ukubera ko rutarezwe mu buryo rugomba kumenya ikibi n’icyiza, hanyuma rugafata icyemezo kizima. Turi kurera urubyiruko ruhora ruri maso ku buryo ntawagira icyo abakinga ngo ahungabanye muri bo iyo mibano ine, cyangwa ngo abashore mu bikorwa byayihungabanya mu bandi aho bari hose. »
Gaju Grace Divine umunyeshuri muri Lycée de Kigali, yatangaje ko amasomo bakuyemo azajya abafasha gukemura amakimbirane mu buzima bwa buri munsi.
Ati « hari ukuntu abantu bagirana amakimbirane maze bakarwana cyangwa se bakangana aho kwicara hamwe ngo baganire mu mahoro bashakire umuti hamwe. Ibi nzabyigisha bagenzi banjye ku ishuri n’aho nkomoka. »
Padiri Iyamuremye avuga ko buri mwana wahuguwe afite inshingano zo kuzana abandi 5 bazahugurwa umwaka utaha.
Ngo intego ni ukuba aya masomo yageze ku bantu 1000 muri 2020, na ho muri 2030 urubyiruko ibihumbi 30 rukaba rwabonye amasomo ku mahoro.
Uyu mupadiri afite gahunda izageza mu mwaka wa 2100, aho urubyiruko miliyoni ruturuka mu Rwanda, mu Karere no muri Afurika ruzaba rwahawe ano masomo.
Justus Kangwagye umukozi ushinzwe imiyoborere na serivisi muri RGB yatangaje ko ikigo akorera gishyigikira buri muntu wese utera intambwe iganisha igihugu imbere, akaba yarasabye urubyiruko guharanira gusiga umusanzu uzatuma bahora bibukwaho ibintu byiza mu myaka myinshi izaza.
Uyu muryango ugendera ku buzima bwa Mutagatifu Charles Lwanga. Ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu, ni bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu mutagatifu wo mu gihugu cya Uganda.
Uyu mutagatifu yishwe kuko yari yanze gukora ibyo umwami yamutegekaga binyuranye n’indangagaciro za gikirisitu.
Norbert Nyuzahayo