Amakuru akomeje kwibazwaho na benshi, ni ay’urupfu rw’umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin, rutigeze rumenyekana mu Rwanda mu gihe bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ko hashize iminsi 11 apfuye.
Ugerageje gushakisha izina Twagiramungu Faustin, ku rubuga google, benshi bifashisha bashaka kumenya amakuru y’abantu n’ibintu, bahita bakwereka ko ku wa 14 Nzeri 2017, ari bwo Twagiramungu Faustin yapfuye.
Twagiramungu nk’umunyapolitiki wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda 1994/1995, uwo ubajije wese akubwira ko ayo makuru atigeze ayamenya, mu gihe bamwe bakeka ko yaba ari google benshi basanzwe bashakiraho amakuru yibeshye.
Twagiramungu Faustin asanzwe aba i Bruxelles mu Bubiligi, ni umukambwe w’imyaka 72 y’amavuko, ukomoka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba.
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994, kugeza ku wa 31 Kanama 1995, aheruka mu Rwanda 2003 ubwo yari amaze gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu.
Iby’iyi nkuru ntibirasobanuka neza
Source : BWIZA