Perezida wa Uganda, Yoweli museveni yasabye abaturage bo mu gihugu cye ko bakongera imbaraga mu gukora kurusha uko bazongera mu masengesho, aho baba bumva ko Imana ishobora kubakorera ibitangaza kandi bo nta cyo bakoze.
Ibi perezida Museveni yabitangaje mu gikorwa cy’amasengesho cyari cyareguwe n’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ku nshuro ya 19, aho yabibukije ko Imana isaba abantu gukora kugira ngo biteze imbere.
Yabwiye abari muri uyu muhango ko Imana idashobora gufasha utifashije, aho yagize ati “Ugasanga abantu bahora basengaaaaa, basakuza nkaho Imana baba babwira ari igipfamatwi.”
Aha kandi n’abandi banyamadini batandukanye bagiye bagaruka ku byaremwe biboneka mu gitabo cy’Itangiriro, aho bigaragaza ko n’Imana yakoraga bityo nab o bakaba bagomba gukora kugira ngo babeho ndetse bakanita kuri bya byaremwe.
Museveni kandi yagaruytse ku bantu bo muri Afurika bahugiraga mu by’amadini guhera mu myaka yashize mu gihe ibindi bihugu byarimo bikora ubushakashatsi ku cyabiteza imbere, bikavumbura ibintu bitandukanye hanyuma abanyafurika bagasigara bigana ibya babandi.
Yababwiye ko abo basenga cyane ari bo bavamo abahanuzi b’ibinyoma birirwa babeshya abaturage aho yagarutse ku murongo wo muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 7:15 ahavuga abiyambika impu z’intama kandi ari ibirura.
Yanaboneyeho kandi gusaba abaturage gukomeza kuguma mu ntero imwe ivuga ku itegekonshinga n’impinduka kun dingo zivuga ku myaka y’umukuru w’igihugu.