Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rwamagana Inspector of Police (IP) Marie Goreth Uwimana, yaganiriye n’abayisilamu barenga 170 biganjemo urubyiruko basengera mu musigiti uri mu murenge wa Kigabiro, abakangurira gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Sheikh Kamanzi Djumaine, umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’Uburasirazuba wari witabiriye ibi biganiro yasabye aba bayisilamu gushyira imbaraga hamwe bagafatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano, hanyuma bakiteza imbere bo ubwabo, bakanateza imbere igihugu.
Yaravuze ati:”Twe nk’abayisilamu mumenye ko kuba Polisi iza kutuganiriza bitwereka ko tutari twenyine kandi ko igihugu cyacu kitwitayeho, kandi iki gikwiye kuba kimwe mu bitwongerera umurava wo kwibumbira mu ma koperative kugirango turusheho kwinjira muri gahunda y’iterambere, ryaba iryacu n’iry’igihugu muri rusange.”
Ikiganiro IP Uwimana yahaye abo bayisilamu kibanze cyane ku gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.
Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.
Yababwiye ati:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge.”
Yakomeje ababwira ati:” Hari bamwe mu rubyiruko batangira gukoresha ibiyobyabwenge bumva ko ari ibikino no gushaka kwibagirwa ibibazo bafite, hamwe n’abacyeka ko byongera imbaraga, nyamara siko biri kuko bigira ingaruka zo kwangiza ubuzima kandi uwo bigize imbata bikamugora kubivamo.”
IP Uwimana yasoje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, bakabagira inama kuko usanga rimwe na rimwe bishora mu bikorwa bibi kubera abandi babashuka.
Umwe muri urwo rubyiruko witwa Karinganire Hassan yasabye bagenzi be gufatanya n’inzego zibishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, aho yavuze ati:”Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu bindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu.”
Source : RNP