Ubushinjacyaha bweretse Urukiko rukuru amashusho (video) atandukanye agaragaza aho Ladislas Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha ashinjwa mu yari komine Nyakizu (mu Karere ka Nyaruguru ubu), yari ayoboye nka Burugumesitiri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane Ntaganzwa uregwa uruhare muri Jneoside yakorewe Abatutsi yitabye urukiko; Ashinjwa ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.
Abashinjacyaha Faustin Nkusi na Dushimimana Claudine bavuze ko amashusho berekanye agaragaza aho ukekwa yakoreye ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko The New Times yabyanditse, ayo mashusho agaragaza uduce tw’umwihariko twiciweho Abatutsi nka Paruwasi ya Cyahinda yari yahungiyemo Abatutsi bahungaga ubwicanyi.
Abashinjacyaha banavuze ko Ntaganzwa yategetse ko bagarura Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bageze ku mugezi w’Akanyaru, agategeka ko bicwa tariki ya 17 Mata 1994.
Herekanywe na za bariyeri zashyirwaga mu muhanda hafi y’ahari ibiro bya Ntaganzwa n’urugo rwe mu gace k’ubucuruzi ka Ryabidandi.
Amashusho anagaragarmo agace kitwa Viro, aho bivugwa ko Ntaganzwa yakoreshereje inama Interahamwe akaziha n’imbunda zikerekwa n’uburyo bwo kwica Abatutsi tariki 15 Mata 1994.
Ntaganzwa yabwiye urukiko ko mbere yo kwiregura azicarana n’umunyamategeko we, Me Laurent Bugabo, bagasuzuma ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Urubanza rwimuriwe tariki 14 Ugushyingo ari nabwo Ntaganzwa azaba yiregura kubyo ashinjwa.
Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azanwa mu Rwanda muri Werurwe 2016. Ni umwe mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakozwe muri Jenoside, barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi.
Ladislas Ntaganzwa, afatirwa muri Congo