Abarundi baba hanze y’igihugu ndetse n’abatuye mu gihugu bakomeje kwibaza ku bwenegihugu ndetse n’ inshingano z’ Umunyarwanda Butare Esdras wakomeje gutungwa agatoki ko akorana na Perezida Pierre Nkurunziza.
Esdras Butare ufite ubwenegihugu bw’ Ubunyarwanda ndetse n’ ubw’ ubuholandi, ngo ni umwishywa wa Kabuga Felicien uregwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ikinyamakuru Bwiza kivuga ko M.Félicien Kabuga yageze i Bujumbura mu Burundi mu mwaka wa 2008 ubwo yavaga mu Buholandi aho yabanaga n’ umwishywa we Butare.
Esdras Butare yakoranye na Gén. Adolphe Nshimirimana wishwe
Butare akigera mu mujyi wa Bujumbura mu mwaka wa 2008 yacumbikiwe muri Hotel Safaris Gate yubatse ku nkombe za Lac Tanganyika, yakirwa na Gén. Adolphe Nshimirimana.
Umutekano we n’ imikoranire ye n’ abategetsi bakuru ba Leta ya Pierre Nkurunziza byakomeje bigaragara umunsi ku wundi nk’ uko yagiye yakirwa na perezida w’ u Burundi.
Gufasha inzego z’ ubutasi n’ iperereza (SNR) ubwo Gén. Adolphe Nshimirimana yatozaga Imbonerakure zitorezaga muri Kivu y’ Amajyepfo mu gace ka Kiliba ONDES byatumye Butare Esdras yemerwa mu maso ya Pierre Nkurunziza.
Ibi byose yabifashijwemo n’ ubunararibonye ngo yari afite muri Mafia bitewe n’ ubundi n’ uruhare acyekwaho yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kuko icyo gihe yari umukozi wa Nyirarume Kabuga.
Si ibyo gusa, kuko ku mufuka we bwite ngo Butare niwe waguze isanduka Adolphe Nshimirimana yashinguwemo ubwo yayitumizaga mu Butaliyani kugira ngo yifatanye n’ umuryango we.
Ibikorwa bye yakoze mu Burundi, nibyo yatumye aba inshuti magara ya Gen. Nshimirimana Adolphe ndetse na Pierre Nkurunziza mu gihe gito cyane.
Butare Esdras inshuti magara ya Pierre Nkurunziza n’ ibyegera bye
Mu ntangiriro y’ imyigaragambyo yarwanyaga manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza muri Mata 2015, Esdras Butare yahawe misiyo yo kujya kugura ibimodoka by’ ibifaru byateraga amazi ku bigaragambyaga.
Amaze kwese iyi mihigo yose, Butare yanahawe isoko ryo kugura jeep 5 zo mu bwoko bwa v8 zimitamenwa ndetse anahabwa isoko ryo gukora imodoka zose za gisirikare n’ iza polisi biciye mu igaraje rye rizwi nka SAVITEB.
Si ibyo gusa kuko , Esdras Butare yashoboye kumvisha Perezida Nkurunziza n’ ibyegera bye ko kwinjiza Interahamwe mu gisirikare cye na polisi bizatuma ubwoko bw’ Abahutu burushaho kuganza ku ngoma aho mu Burundi.
Ubu bwinshi bw’Interahamwe mu Burundi ngo niyo mpamvu uyu munsi mu Mujyi wa Bujumbura zihagaragara zambaye imyenda ya polisi ziri mu madoka zikora amarondo nk’ uko tubikesha Igihe fr.
Kugeza magingo aya, Esdras Butare ukorana bya hafi n’ abajenerari Alain Guillaume Bunyoni, G Steve Ntakarutimana Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika niwe ushinzwe ubucukuzi n’ ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro amaze iminsi yarabonetse mu Burundi.
Umupolisi ukora mu rwego rukuru rw’ ubutasi n’ iperereza (SNR), Swedi niwe ushinzwe kuyobora abarinda. Esdras Butare.
Uyu munyarwanda Butare Esdras niwe mutoni wa hafi wa Pierre Nkurunziza kandi ufite ibigwi bidasanzwe mu baherwe nk’ uko biherutse no kuririmbwa n’ umuhanzi Koffi Olomide.
Uri mu ruziga, Butare Esdras