• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Ubwanditsi 03 Nov 2017 Mu Mahanga

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko n’iz’umutekano zirashinjwa kuba ari zo nyirabayazana y’ihungabana ry’umutekano mu Ntara ya Cankuzo ho mu gihugu cy’u Burundi, nyuma y’aho abasirikare n’abapolisi basubiraniyemo mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize, aho ngo kwiyemera n’umujinya ari byo ntandaro y’ubwumvikane bukeya hagati y’izi nzego. Abapolisi bane bakomerekeye bikomeye muri uku guhangana.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA yo mu Burundi, iravuga ko guhangana hagati y’abasirikare n’abapolisi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize, ubwo abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Mutukura bajyaga kwica akanyota mu kabari kazwi nka Chez Vital gaherereye kuri Avenue Muyinga.

Amakuru agera kuri uru rubuga aturuka muri Cankuzo, avuga ko abapolisi baje kwinjira muri aka kabari bagatanga itegeko ryo gufunga akabari ndetse basaba abakiriya bari barimo n’abo basirikare gutaha. Aya mabwiriza ariko abasirikare banze kuyumva bavuga ko nabo bashinzwe umutekano.

Amakuru akomeza avuga ko abapolisi barakaye bagafata amacupa arimo inzoga za ba basirikare bakazimena, maze abandi nyuma yo kubona ko basuzuguriwe mu ruhame, bagaruka ku munsi wakurikiye bari kumwe n’abasirikare bagenzi babo bo kubafasha.

Ngo ubwo hari ahagana saa 9h00 z’ijoro, aba basirikare bagarutse muri ka kabari ari agatsiko ndetse na ba bapolisi bari babameneye inzoga bahari. Amakuru avuga ko habayeho gutera ibipfunsi ndetse n’amabuye mu gihe cy’iminota nka 20 mbere y’uko komiseri wa polisi mu ntara atabara agahosha iyo mirwano akoresheje kurasa mu kirere.

-8559.jpg

Urusaku rw’ayo masasu rwanatumye abaturage bagira ubwoba bihisha mu mazu bazi ko byakomeye dore ko ngo abo basirikare nabo baje kugenda barasa mu kirere kugeza bageze mu kigo.

Iyi nkuru irasoza ivuga ko muri iyo mirwano abapolisi bane bakomeretse barimo ushinzwe ibikoresho bakunze kwita De corps mu rurimi rwa gisirikare, bivugwa ko yakomeretse ndetse bikomeye akajyanwa mu Bitaro bya Cankuzo.

2017-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe : Abayobozi 4 batawe muri yombi bazira  kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Gir’inka
Mu Mahanga

Nyamagabe : Abayobozi 4 batawe muri yombi bazira kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Gir’inka

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma
Amakuru

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026
Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti
Amakuru

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Ubwanditsi 09 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru