• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Ubwanditsi 06 Nov 2017 POLITIKI

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, cyatangaje ko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’uwa Uganda kandi bitarabayeho.

New Vision yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Kagame na Museveni wa Uganda bagiranye ibiganiro bahuriye i Dubai mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika ‘Global Business Forum Africa’.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyahamirijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Oryem, ko Perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bivuga ku mubano w’ibihugu byombi.

Kugeza ubu ibyo biganiro by’aba bakuru b’ibihugu ntibyigeze bivugwa ko byabayeho mu makuru ku Rwanda; nta butumwa na bumwe kuri Twitter cyangwa amafoto agaragara kuri Flickr nkuko bisanzwe bikorwa iyo umukuru w’igihugu yahuye na bagenzi be cyangwa abandi bantu bakomeye.

-8564.jpg
Perezida Kagame i Dubai aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa’.

Ubusanzwe, ibikorwa by’akazi bya Perezida Kagame bitangazwa ku rubuga rwa Twitter (@UrugwiroVillage) urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda; amafoto agashyirwa kuri Flickr nk’uko n’ubu byakozwe ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yitabiraga iyo nama.

Abayobozi bari kumwe na Perezida Kagame bahamirije KT Press dukesha iyi nkuru ko ibyo biganiro bitabayeho mu by’ukuri ariko Oryem agahamya ko byabaye.

Kugeza ubu ntiharasobanuka impamvu Oryem yatangaza ayo makuru, akayanyuza mu kinyamakuru cya leta gikurikirwa n’imbaga y’abantu.

Tubibutse ko umwaka ushize mu Ukuboza 2016, aribwo iki kinyamakuru cyasabye imbabazi ku nkuru ishushanyije (Cartoon) cyatambukije, kigaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatolika asaba imbabazi Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubutumwa bwariho bunengwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuntu yakwibaza impamvu gutangaza ibinyoma byambaye ubusa icyo bimariye iki kinyamakuru cyangwa se abagikoresha!

Ubwanditsi

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Igitekerezo kimwe

  1. twubakane
    August 24, 20181:11 pm -

    Kwikundisha.!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri
Amakuru

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Ubwanditsi 20 Aug 2021
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko  rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abanyeshuri 7000 babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 23 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru