Umukino Abanyarwanda batezeho icyizere cyo kubona itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2018 ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, ibiciro byo kuwureba byamaze gushyirwa ahagaragara abifuza kwicara mu cyubahiro bakazishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia ku Cyumweru gishize, u Rwanda rwahavanye itsinzi y’ibitego 3-2 nubwo ari rwo rwari rwabanje kwinjizwa igitego hakiri kare ku munota wa 18 cya Asechalew Girma cyishyurwa na Rutanga Eric ku munota wa 55.
Rwatsinzwe icya kabiri ku munota wa 65 cya Abubakher Sanni kiza kwishyurwa na Muhadjili Hakizimana mbere y’uko Biramahire Abeddy ashyiramo icya gatatu ari nacyo cyatanze intsinzi.
Bagarutse mu Rwanda, yaba kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame n’Umutoza wungirije w’Amavubi, Mashami Vincent bahurije ku kuba Ethiopia ari ikipe ikomeye, yabahaye akazi gakomeye ndetse ifite ubushobozi bwo kuba yanabatsindira i Kigali.
Mashami yagize ati “Wari umukino mwiza ku ruhande rwacu kuko twabonye intsinzi ariko ntabwo byari byoroshye. Twahuye n’ikipe imenyeranye kandi ifite umupira wihuta. Intego yacu yo kutemera kwinjizwa ibitego yashyizwe mu bikorwa. Kuko bazi gukina natwe twafashe umwanzuro wo gushaka ibitego.”
“ Gusa si ikipe yoroshye ngo kuko twayitsinze ibitego bitatu. Ni igihugu cyagutsinda igitego umunota uwo ariwo wose. Niyo mpamvu twemeza ko bitararangira kuko uko twabatsinze iwabo nabo bashobora kudutsinda iwacu. Ntidushaka kwitesha amahirwe twabonye.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kuzareba uyu mukino ufite byinshi uvuze ku gihugu kuko nirutsinda cyangwa rukanganya rugomba guhita rubona itike yo kuzakina CHAN 2018 izabera muri Maroc.
Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali aho Amavubi aheruka gutsinda Uganda ibitego 2-0 nubundi hari mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iri rushanwa ariko rwari rwasezerewe kuko i Kampala rwari rwatsinzwe 3-0.
Ku bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda, hafi yaho bishyure ibihumbi bitatu naho ahasigaye hose bishyure ibihumbi bibiri. Abafana bazatangira kwinjira saa tanu mu gihe umukino uzatangira saa cyenda n’igice.
Uzasifurwa n’abanya-Somalia bayobowe na Mohamed Hagi hagati mu kibuga, Hamza Hagi Abdi na Salah Omar Abukar bari ku ruhande, Bashir Olad Arab akazaba ari uw’agateganyo mu gihe Umurundi, Aimable Habimana azaba ari komiseri w’umukino.